USA: Hari itsinda ry’Abadepite biteguye kutazemeza intsinzi ya Biden witegura kurahira

7,674
Kwibuka30

Itsinda ry’abasenateri ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko batazemeza intsinzi ya Joe Biden keretse hashinzwe ikipe izakora amaperereza ku bujura buvugwa mu matora aheruka.

Aba basenateri 11 bayobowe na Ted Cruz, basaba ko iki gikorwa cyo kwemeza intsinzi ya Biden cyakongererwa iminsi icumi kugira ngo hasuzumwe ibivugwa by’ubujura ariko kugeza ubu nta byemezo bitangwa.

Byitezwe ko ku wa 06 z’uku kwa mbere, hazaba ari ku wa gatatu,inteko ishinga amategeko imitwe yombi muri USA izaterana kugira ngo zemeze ibyavuye mu matora yo mu kwa cumi na rimwe k’umwaka ushize, abasenateri batari bake bakaba biteguye kwemeza intsinzi ya Biden.

Kugeza ubu, Perezida Donald Trump ntaremera ko yatsinzwe, akaba akomeza kuvuga ko amatora yabayemo ubujura, ariko nta bimenyetso bigaragara atanga.

Ibirego byo kugerageza guhindura ibyavuye muri ayo matora byateshejwe agaciro n’inkiko. Trump yabonye amajwi make mu buryo bw’iposita muri leta ya Pennsylvania, imwe mu maleta Biden yabonyemo intsinzi.

Visi Perezida wa Trump,Mike Pence asa n’uwahagaritse kuvuga ibijyanye n’ubujura buvugwa na Perezida Trump, ariko mu ijoro ryo ku wa gatandatu, umukuru w’ibiro bye, Marc Short, yatangaje ko Pence “yakiranye ibyishimo” iyi ngingo y’aba basenateri yo “kwanga kwemeza ibyavuye muri aya matora” mu muhango wo ku wa 06 z’uku kwa mbere.

aya matora yo kuwa 03 Ugushyingo 2020 ntarashyirwa amakenga

Intumwa z’itora zemeje ko Biden yatsinze amatora ku majwi 306 kuri 232 ya Trump, ariko ibi bigomba kubanza kwemezwa n’inteko ishinga amategeko imitwe yombi muri Amerika.

Kwibuka30

Byitezwe ko barangije kubyemeza, Visi Perezida Mike Pence – mu bubasha bwe nk’umukuru wa sena – azahita atangaza ko Biden ari we watsinze ayo matora yo ku wa 03 Ugushyingo 2020.

Biteganyijwe ko Joe Biden na Visi Perezida we, Kamala Harris, bazarahira ku wa 20 Mutarama 2021.

Ese barwanashyaka ba Trump bashaka iki?

Mu itangazo basohoye, aba basenateri bayobowe n ’umusenateri wo muri Leta ya Texas, Ted Cruz, bavuze ko amatora aheruka “yabayemo ibirego bitigeze bibaho by’ubujura, iyicwa ry’amategeko agenga amatora, hamwe n’utundi tunenge”.

Bafatiye ku byigeze kuba mu 1877 – igihe hashingwaga ikipe ihuriyemo amashyaka yombi kugira ngo bakore amaperereza nyuma y’uko buri ruhande rutangaje ko ari rwo rwatsinze mu ma leta atatu,basabye abadepite n’abasenateri gushyiraho ikipe “yo gukora igenzura ryihutirwa ry’iminsi 10 ku byavuye mu matora muri ayo maleta arimo impaka”.

Bati: Ibyo birangiye, buri leta izasuzuma ibyagezweho n’iyo kipe hanyuma ishobore gutumaho inama idasanzwe y’abadepite yayo kugira ngo bibaye ngombwa bemeze ko amajwi ahindurwa”.

Hagati aho, aba babona ko bafite amahirwe make yo kugira icyo bageraho. Bati: “Si ukuvuga ko tutabona ibintu. Turabizi neza ko aba Democrats hafi ya bose, niba atari bose, n’aba Repubulika batari bake batazadushyigikira”.

Iyi nzira itandukanye n’iyafashwe n’umusenateri wa Missouri Josh Hawley, na we uvuga ko atazemeza ibyemejwe n’intumwa z’itora, avuga ko habayemo utunenge.

Bamwe mu basenateri batangije urugamba...

Hari kandi n’ikipe y’abadepite b’aba Repubulika bateganya kwanga ibyavuye mu matora.

Leave A Reply

Your email address will not be published.