USA: Inteko Ishingamategeko yeguje Donald TRUMP

12,581

Inteko ishingamategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaraye itoreye icyemezo cyo Kweguza Prezida Trump.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu ahagana saa 1h30 GMT nibwo inteko rusange y’umutwe w’abadepite bo mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika yarangizaga gutorera icyemezo cyo kweguza cyangwa guhanaguraho ibyaha prezida DONAL TRUMP uyobora icyo gihugu cy’igihangange ku isi. Ni icyemezo cyari gitegerejwe n’abantu benshi ku isi ariko batari biteze ibidasanzwe cyane ko umutwe w’abadepite wiganjemo n’abo mu ishyaka ry’aba democrates, ishyaka ritari itya Donald Trump, bityo abantu benshi bakaba bari biteze n’ubundi ko buri birangire bari bwemeze kweguza Prezida Trump, ni nako byagenze kuko byarangiye n’ubundi abadepite 230 kuri 197 bemeza ko Trump yeguzwa ku byaha bijyanye ni gukoresha umwanya afite mu myungu ze, mu gihe na none abagera kuri 229 kuri 198 bemeje ko yeguzwa ku kirego cyo kubangamira no kunaniza imikorere y’inteko.

Ariko nubwo bimeze bityo, biragoye cyane ko Trump Donald yeguzwa, cyane ko icyemezo cya nyuma gifatwa n’umutwe wa Sena, kandi uwo mutwe ukaba wiganjemo n’aba Republicains bo mu ishyaka rya Donald Trump, bityo bikaba biteganijwe ko batazemera ko umukandida wabo yeguzwa ku buyobozi bw’igihugu.

Prezida Trump abaye prezida wa gatatu wa USA ukuweho icyizere n’inteko ishingamategeko mu mateka ya Leta Zunze ubumwe za Amerika nyuma ya Bill Clinton na Andrew.

Twibutse ko biteganijwe ko inteko ishingamategeko umutwe wawe Senat uzafata icyemezo mu kwezi kwa mbere mu mwaka utaha wa 2020 nubwo bwose abantu batiteze kuzatungurwa n’ikizavamo.

Comments are closed.