MIKEL Arteta agiye gutoza ikipe ya Arsenal

4,596

Mikel Arteta niwe ugiye gutoza ikipe ya Arsenal mu gihe cy’Imyaka itatu iri imbere.

Nyuma y’aho mu mpera z’ukwezi kwa cumi na kumwe ikipe ya Arsenal ihisemo gutandukana n’uwari umutoza wayo Bwana Unai EMERY kubera ko ubuyobozi bw’iyo kipe bwanengaga umusaruro we wabaye muke mu gihe yatozaga iyo kipe, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu ubuyobozi bw’iyo kipe bwatangaje ko bwagiranye amasezerano n’umutoza mushya ariwe MIKEL ARTETA. Arteta w’imyaka 37 gusa y’amavuko yahoze akinira ikipe ya Arsenal ariko aza kuyivamo mu mwaka wa 2016.

Kuri ubu Arteta yari umutoza wungirije mu ikipe ya Manchester City nayo yo muri icyo gihugu cy’Ubwongereza. Ikinyamakuru the sun dukesha iyi nkuru, kiravuga ko bishoboka ko ARTETA azatangira gutoza umukino we wa mbere kuri uyu wa gatandatu ubwo ikipe ya Arsenal izaba icakirana n’ikipe ya Everton mu mukino wa Championnat.

Arteta asimbuye Bwana Ljumberg watozaga ino kipe ya Arsenal by’Agateganyo ariko nawe akanengwa umusaruro utari mwiza kuko mu mikino igera kuri itanu yari atoje, yatsinzemo umwe gusa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.