USA: Trump akomeje kuvuga ko yibwe amajwi, mu gihe mukeba we yasabye umutuzo abaturage

5,750
Trump news, commentary and analysis - CNN

Mu gihe igikorwa cyo kubara amajwi gikomeje, Prezida Donald Trump aratangaza ko akomeje kwibwa amajwi, mukeba we Biden Joe we agasaba ituze muri rubanda

Perezida Donald Trump wa Reta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa kane yatangaje ko ariho aribwa amajwi nubwo bwose atagaragaza ibimenyetso simusiga.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru kibera muri white house kimara iminota 16, Trump yavuze yari imbere mu majwi muri Leta amwe namwe ariko nyuma biza guhindurwa na bamwe mu bafite inyungu mu buyobozi bwa Joe Biden.

Trump yagize ati:” Amajwi aramutse abazwe neza, mu nzira zinyuze mu mategeko, nta gushidikanya nzatisinda, ariko bariho baratwiba amajwi kuko batari no kwemera ko indorerezi zacu zireba uko amajwi ari kubarurwa”

Trump yakomeje avuga ko atazigera yemera kwibwa ku mugaragaro kuko yiteguye guhita ashyikiriza ikirego ke urukiko rukuru rwo muri icyo gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Aho ari mu mugi wa Wilmington, muri Leta ya Delaware, BIDEN yavuze ko ibiriho biraba byose byerekana aho urugero rw demokrasi rugeze muri Amerika, kandi ko rimwe na rimwe bisaba kwihangana no gutegereza.

Yagize ati:”Nta gushidikanya dufite na guke, ibarura ry’amajwi nirirangira Senateri Harris nanjye tuzatangazwa ku mugaragaro ko twatsinze amatora, nsabye ituze ku baturage bose ba Amerika aho bava bakagera”

Kugeza kuri uyu wa kane ibikorwa byo kubarura amajwi birakomeje, ntiharatangazwa uwegukanye intsinzi, Joe Biden wo mu ishyaka ry’abadecrats afite amajwi 253 ku majwi 270 y’intumwa za rubanda, cyangwa college y’abatora, mu gihe Donald Trump yari afite amajwi 213, ariko we akomeje gusaba ko ibarura ry’amajwi ryahagarara.

Ibikorwa byo kubara amajwi birakomeje muri Leta enye abbakandinda bahanze amaso ari nazo zizasobanura neza uwegukanye intsinzi, izo Leta ni Georgia, Pensylvania, Arizona na Nevada.

Trump news, commentary and analysis - CNN

Comments are closed.