USA: Yashatse kurasa idubu arahusha yica umuvandimwe we nawe ariyahura

8,123

Polisi ivuga ko umugabo wo muri leta ya Oregon yiyahuye nyuma y’uko arashe umuvandimwe we by’impanuka arimo gutunganya imbunda ngo arase idubu ryari ribateye mu rugo rwabo.

Ibi Byabaye kuwa kabiri mu gitondo ahitwa Sunny Valley mu cyaro cyo muri iyo leta hafi y’umupaka ihana na California.

Nyuma yo kurasa umuvandimwe atabishaka, uyu mugabo yahamagaye nimero yo gutabaza ya 911 avuga ibibaye, ariko ahita yirebeshaho imbunda yirasa mbere y’uko polisi ihagera.

Polisi igeze muri urwo rugo, yasanze abo bagabo bombi bapfuye, buri wese yishwe n’isasu rimwe.

Polisi ivuga ko iri gukora iperereza kandi ibizarivamo bizatangazwa hanyuma.

Kugeza ubu Amazina y’abo bagabo bombi bapfuye ntiyatangajwe.

Muri leta ya Oregon habarurwa amadubu arenga 25,000 kandi abahatuye baburirwa kenshi kwirinda guhangana nayo.

Imibare ya Educational Fund to Stop Gun Violence igaragaza ko hafi abantu 500 buri mwaka bapfa mu kurasa by’impanuka.

Comments are closed.