USA:Ibyavuzwe ko Brian Dennehy wamamaye muri Filime ya Rambo ko yishwe ni icyorezo COVID-19 umukobwa we yabihakanye.
Ni nyuma y’urupfu rw’icyamamare ,Brian Dennehy wamamaye muri Filime zitandukanye zirimo iyamenyekanye cyane ku Isi “ First Blood” ya Rambo, Romeo na Juliet, yitabye imana Tariki 15 Mata 2020 abenshi bahwihwisa ko yishwe n’icyorezo cya Covid-19
Brian Dennehy ,wegukanye ibihembo bibiri biri mu bikomeye bya “Tony Award “inshuro ebyiri ,umwuga we wa Filime wari umaze imyaka mirongo itanu, amakuru yashyizwe ahagaragara n’umukobwa we, Elizabeth ashimangira ko Se Brian Dennehy yapfuye azize impanuka kamere batasobanukiwe nabo, kumwe umuntu basanga yapfuye ariko yaramaze iminsi yumva atameze neza.
Umukobwa we Elizabeth yanditse kuri Twitter agira ati: “ni imitima iremerewe cyane ,turatangaza ko data, Brian yitabye Imana azize impanuka kamere,ntaho bihuriye n’indwara ya Covid-19″.
Brian Dennehy yapfiriye mu rugo rwe i Connecticut muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yari afite imyaka 81 y’amavuko, byatangajwe ko mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki 14 mata , nk’uko abafatanyabikorwa ba ICM nabo babitangaje ko babuze intwari ya Sinema.
Dennehy kandi izindi filime zamumenyekanishije ku Isi ni nka: Cocoon, Presumed Innocent, Tommy Boy, Romeo + Juliet na Gorky Park. Ku ruhare rwe rwiza yari umugenzacyaha muri filime ya Rambo ya Sylvester Stallone muri “First Blood”.
Uyu mukinnyi Brian ,asize umugore Jennifer Arnott, n’abana 2 babyaranye aribo:Cormac na Sarah.Brian Dennehy afite kandi abakobwa batatu ku mugore wa mbere aribo: – Elizabeth, Kathleen na Deirdre.
Brian na Rambo muri Filime First Blood dore ko bakunze gukinana film
Comments are closed.