Guverinoma imaze kwemeza ko gahunda ya #Gumamurugo# igomba gukomeza kugeza kuri 30 z’uku kwezi.

8,054
Kwibuka30

Mu gihe abanyarwanda bari bategeranije amatsiko icyo Leta iri butangaze kuri gahunda ya #gumamurugo#, guverinoma imaze gutangaza ko iyo gahunda yongewe kugeza mu mpera z’uku kwezi.

Inama idasanzwe y’aba minisitri imaze guterana mu buryo bw’iya kure ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu iyobowe na Nyakubahwa prezida wa Repubulika Paul KAGAME imaze kwanzura ko gahunda ya #gumamurugo# igamije gukumira no kugabanya ubwandu bw’agakoko ka coronavirus yongerwa ikagera ku itali 30 Mata 2020. Muri iryo tangazo guverinoma yavuze ko ingamba zose zikomeza gukurikizwa uko zakabaye. Ku italiki ya 14 Werurwe 2020 nibwo umuntu wa mbere wanduye covid-19 yagaragaye ku butaka bw’u Rwanda, bukeye bw’aho nibwo Leta yahise isaba ko insengero, amashuri n’ahandi hantu henshi hakunze guhurura abantu benshi.

Kwibuka30

Ministeri y’ubuzima yakomeje gusaba abaturage gukomera ku mabwiriza yatanzwe na Leta mu rwego rwo gukumira coronavirus.

Leave A Reply

Your email address will not be published.