USAID yageneye u Rwanda inkunga ya miliyoni 75 z’amadorari

4,334

Kuri uyu wa Gatanu, u Rwanda rwasinyiye inkunga ingana na miliyoni 75 z’amadorari, ni ukuvuga agera kuri miliyari 75 z’amafaranga y’u Rwanda rwahawe n’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga  USAID.

Aya mafaranga akaba agenewe ibikorwa byo guteza imbere ubuzima biciye mu kigo gishinzwe gutumiza no gutanga imiti mu gihugu (RMS) nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibivuga.

Ni amafaranga azatangwa mu mushinga uzageza muri 2026, mu ntangiriro z’uyu mushinga hakazibandwa mu gutumiza imiti ifasha abafite virus itera SIDA, imiti ya Malaria, imiti ifasha mu kuringaniza urubyaro no kwita ku buzima bw’abana n’ababyeyi.

Byitezwe ko iyi nkunga izafasha ikigo gishinzwe gutumiza no gukwirakwiza imiti mu gihugu  kugabanya igihe cyagendaga mu itangwa ry’amasoko  ku kigero cya 75%, kuko kugirango isoko ry’imiti riboneke byatwaraga amezi ari hagati ya 8 na 12 ubu bikaba byitezwe ko bizagabanuka kugera ku mezi 3.

Mu bijyanye no gutanga serivisi z’imiti ku gihe zizagerwaho ku kigero cya 80%.

Amasezerano y’inkunga akaba yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel n’umuyobozi muri  USAID Jonathan Kamin.

Minisiteri Ngamije yavuze ko iyi nkunga ikomeje gushimangira ubufatanye bwiza hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye muri USAID, bityo ikazafasha ikigo gishinzwe gutumiza no gukwirakwiza imiti mu Rwanda gutanga serivisi nziza kuko abakozi b’iki kigo bazahugurwa ndetse hakaboneka imiti n”ibikoresho bikenewe ku gihe.

Umuyobozi wa USAID mu Rwanda Jonathan, we avuga iyi USAID izakomeza gukorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye, kuko u Rwanda rugaragaza imikorere myiza ishingiye ku gukoresha neza inkunga uko biba byagenwe.

Comments are closed.