Utubari dusaga 160 mu Rwanda twarenze ku mabwiriza y’amasaha yo gufunga

3,371

Nyuma  y’iminsi mike hatangiye gushyirwa mu bikorwa amabwiriza agenga imikorere y’ibikorwa by’ubucuruzi mu masaha y’ijoro, utubare dusaga 160 mu Rwanda hose tumaze guhanirwa kurenza igihe cyashyizeho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatangarije Imvaho Nshya dukesha iyi nkuri ko utubari twinshi muri utwo dukorera ku jisho ndetse iyo babonye abashinzwe umutekano bihutira guhita bafunga bamara kurenga bakongera bagafungura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yemeje ko iki  igikorwa cyo gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza yasohowe n’Urwego rw’u Rwanda rw’Iterambere (RDB) gihuriweho n’inzego nyinshi. 

Yemeje ko kugeza ku wa Kabiri tariki ya 5 Nzeli 2023 mu Rwanda  hose utubari 160 ari two twari tumaze kugwa mu ikosa ryo kurenza amasaha yo gufungiraho.

Yagize ati: “Ni byo aya mabwiriza yemejwe n’urwego rubifitiye ubushobozi bityo rero ni ugukurikirana ishyirwa mu bukorwa ryayo bikurikiranwa n’inzego nyinshi ariko kugeza ubu tuvugana ni uko muri raporo twari twabashije kubona utubari 160 twari tumaze kurenga kuri aya mabwiriza yo kurenza amasaha yo gufungiraho ibikora byabo abantu bakaruhuka”.

Yakomeje avuga ko aya mabwiriza yasohotse abantu barategujwe bihagije kandi badakwiye kuyica nkana kuko wabaye umwanya wo kubitekerezaho.

Ati: “Rwose kwica aya mabwiriza mbibona nko kubikora nkana kuko babanje kumenyeshwa amasaha yo gifaunga no gufungira bahabwa igihe kirekire nemeza ko gihagije kandi ndumva abaturage biri mu bushobozi bwabo gukora uko bashoboye bakayubahiriza kuko nta kigoye kirimo ni ineza yabo ishakishwa”.

Akomeza akomoza ku mpamvu hashyizweho isaha ntarengwa mu minsi isanzwe ndetse n’isaha yo gutahiraho ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu bishyira ku cyumweru.

Yagize ati: “Sinzi niba  aba bacuruzi n’ababagana bazi nzeza impamvu yo gushyiraho amasaha yo gufunga no gufungu ibi bikorwa ni ineza yabo ndetse no kugabanya ingaruka zikomoka ku binyobwa baba banyoye kuko hari abo twabonaga bateza umutekano mucye ndetse hakabaho n’Impanuka zitwara ubuzima bw’abantu batasangiye na bo, ariko kandi ubu bucuruzi aho bukorwa ni hagati y’abaturage bagomba kugira umutuzo bakaruhuka ntibumve urusaku rubabuza umutekano”.

Ku bijyanye n’ibihano by’amafaranga bacibwa ntabwo yabashije kutubwira ingano zayo dore ko akenshi bikurikiranwa n’izindi nzego, na ho urwego nka Polisi y’Igihugu yo ireba niba izi ngamba zikurikizwa neza.

Yongeyeho ko aya mabwiriza agendana n’ibihano bishobora kuremerera bamwe mu gihe baba bakomeje kwinagira bakaba basabwa gutanga ibihano bivunje mu mafarabga ari hagati y’ibihumbi 100 na miliyoni 5 (100000 frw na 5000.000 frw) nk’uko biteganyijwe.

Kutubahiriza amabwiriza avugwa haruguru bivamo ibihano hakurikijwe Itegeko Nomero 12/2014 ryo ku wa 19/05/2014 rigena imitunganyirize y’ubukerarugendo mu Rwanda.

Comments are closed.