Andi makuru mashya kuri Kazungu wiyemerera kwica abakobwa akabashyingura mu gikoni cye

4,475
Kwibuka30

Umusore utuye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, wasanzwe yarashyinguye abantu bataramenyekana umubare aho atuye, yemera ko ari we wishe abo bantu, akavuga ko ari abakobwa babaga bahuriye mu tubari akabatahana nk’abagiye kwinezeza, ubundi akabica abanje kubiba.

Ibi byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi uyu musore witwa Kazungu Denis utuye mu Mudugudu wa Gishikiri mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe.

Uyu musore watawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nzeri, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari bagiye kumusohora mu nzu yari acumbitsemo kuko nyirayo yavugaga ko yari amaze igihe atamwishyura amafaranga y’ubukode.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko mu bisobanuro bitangwa n’uyu musore, avuga ko abantu akekwaho kwica, babaga bahuriye mu kabari.

Kwibuka30

Ati “We uko avuga, yaragendaga akajya mu kabari akareba abakobwa bagatahana nk’abagiye kugira ibyo bakora, hanyuma akabiba, yamara kubiba akabica.”

Imibiri y’abo akekwaho kwica, yabonetse mu cyobo yari yaracukuye mu gikoni, ubundi akaba yashyiragaho umupfundikizo wa beton.

Dr Murangira avuga ko imiterere y’aho atuye, byari bigoye ko abaturanyi be bamukeka. Ati “Ni inzu yari ituye yonyine, kuko aho hantu hari umuhanda wakorwaga, itaka yacukuraga yarivangaga n’iryo mu muhanda, ku buryo nta bantu bapfaha kuba bakeka.”

Uyu Muvugizi wa RIB uvuga ko nubwo uru rwego rukiri gukora iperereza, ariko uyu musore avuga ko icyamuteraga kwica aba bantu, ari ukubiba no kubambura ibyo babaga bafite.

Dr Murangira wahumurije abaturanyi b’uyu musore, yaboneyeho gusaba ababa bazi Kazungu Denis gufasha RIB mu iperereza“kuko ngo yari umucuruzi yacuruzaga hano mu mujyi, bakwegera Sitasiyo ya Kicukiro bakaba baduha amakuru, ndetse n’aho yagendaga bari bamuzi, bashobora kuba bakwegera RIB bakaduha amakuru, iperereza rigakomeza.”

Abaturanyi b’uyu musore, bavuga ko iwe nta muntu wo muri aka gace wahageraga, uretse kuba babonaga abakobwa bahazaga, gusa ngo yari asanzwe yitabira gahunda za Leta ndetse agatanga n’ibitekerezo, ku buryo ntawashoboraga kumukekeraho ubu bugizi bwa nabi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.