Uwahoze ari umukinnyi ukomeye Wa Man. Utd yahagaritswe ku kazi nyuma yo gukubita umugore we

6,309
Kwibuka30
Wales manager Giggs denies assault allegations

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Pays de Galles, Ryan Giggs, ntazatoza imikino itatu izaba mu Ugushyingo uyu mwaka nyuma y’uko akurikiranyweho gukubita umugore we.

Ku wa Mbere, Polisi yo muri Greater Manchester yatangaje ko umugabo w’imyaka 46 yatawe muri yombi akekwaho gukubita umugore wo mu myaka 30 akamukomeretsa bidakomeye, aho bitagombereye ko ahabwa ubuvuzi.

Abahagarariye Ryan Giggs bavuze ko uyu mutoza wa Pays de Galles ahakana ibyo ashinjwa byose ndetse akomeje gukorana n’inzego zishinzwe umutekano.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Pays de Galles (FAW), ryatangaje ko Giggs atazatoza imikino itatu iki gihugu kizakina muri uku kwezi.

Kwibuka30

Ryagize riti “FAW na Ryan Giggs bemeranyijwe ko atazatoza imikino mpuzamuhanga igiye kuba mu minsi iri imbere.”

Ryan Giggs yagombaga kuganira n’abanyamakuru ku wa Kabiri, ariko inshingano ze zahawe Robert Page ku mikino Pays de Galles izahuramo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ireland na Finland, aho azaba yungirijwe na Albert Stuivenberg.

Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu ya Pays de Galles ihamagarwa ku wa Kane, yitegura umukino wa gicuti izahuramo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 12 Ugushyingo.

Izakira kandi Ireland ku wa 15 Ugushyingo na Finland ku wa 18 Ugushyingo mu mikino ibiri y’irushanwa rya UEFA Nations League.

Ryan Giggs arrested on suspicion of assaulting his girlfriend Kate Greville  - Mirror Online
Leave A Reply

Your email address will not be published.