Gicumbi: Abantu batazwi bakomeje gusenya isoko rya Gaseke.

6,779
Kwibuka30

Isoko rya Gaseke riherereye mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi, rikomeje kwangirika mu gihe abaricururizamo n’abarituriye bavuga ko atari ugusaza ahubwo ko ari abarisenya bashaka ibyuma [inyuma] byo kujya kugurisha.

Iri soko ryubatswe muri 2012, risanzwe riremwa n’abaturutse mu Turere dutandukanye, abarituriye bavuga bakomeje kubona ryangirika ariko ntibamenye ikibyihishe inyuma.

Umunyamakuru w’Umuseke ukorera mu Karere ka Gicumbi wasuye ririya soko, avuga ko akurikije uko hagaragarara, iyangirika rya ririya soko atari ugusaza cyangwa impanuka ahubwo ko rishobora kuba riri gusenywa n’abantu.

Bamwe mu baturage bavuga ko na bo babona hari ibice byatangiye gusenyuka cyane, gusa ntibagira uwo batunga agatoki, ahubwo bakavuga ko nta muntu muzima watekereza kuhasenya, cyangwa bakaba ari abajura baca mu rihumye abashinzwe kuharinda.

Ngendahimana yagize ati “Nanjye mbona ahabikwa ibicuruzwa harasenyutse, kandi hari hakomeye, nta modoka yinjiye ngo ihasenye, hubatswe hakomeye kuko hariho sima na fer à béton, ntabwo ari ugusaza ahubwo keretse niba ari abarwayi bo mu mutwe baza bakahasenya.”

Nyiraneza Clemantine agira ati “Twarabibonye turumirwa, ibisima bicururizwamo bikanabikwamo ibyo abacuruzi bagurisha, ko byubatswe na fer à béton ni gute bisenyuka kandi bigaragara ko hagikomeye? njye mbona ari abajura babicukura bashaka kwiba ibyuma bihubakishije.”

Kwibuka30

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutete, Mbarushimana Prudence we avuga ko ubuyobozi butaramenya uwaba yihishe inyuma y’iyangirika rya ririya soko kuko hari n’abaririnda.

Yagize ati “Tuzabakurikirana tumenye uwarisenye nk’ubuyobozi, gusa turakomeza kubikurikirana, igihe nta muntu tuzi ari ugucyeka, dukomeza  kubikurikirana.”

Gusa uyu muyobozi avuga ko iyangirika rya ririya soko rishobora kuba rifitanye isano n’igihe rimaze kuko ryubatswe muri 2012. Ati “Hari ibintu bigenda byangirika, ikiriho muri gahunda n’uko bazarisana.”

Iri soko rya Gaseke risanzwe riremwa n’abaturage bo mu bice binyuranye barimo abava mu mujyi wa Kigali, abo mu karere ka Rulindo, ndetse na Gicumbi.

(Src:Umuseke.rw)

Leave A Reply

Your email address will not be published.