DRC: Indege ya MONUSCO yarashweho umwe ahasiga ubuzima, undi arakomereka

2,888
Kwibuka30

Ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro muri DRC zatangaje ko indege yabo yarashweho n’abantu bataramenyekana, umuntu umwe akahasiga ubuzima undi nawe akaba yakomeretse bikabije.

Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, ubuvugizi bwingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo MONUSCO bwatangaje ko none ku cumweru taliki ya 5 Gashyantare 2023 abantu bataramenyekana barashe kuri kajugujugu yabo yari ivuye mu gace ka Beni mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru igana mu mujyi wa Goma maze umuntu akahasiga ubuzima undi nawe akaba yakomeretse bikomeye.

Kwibuka30

Monusco nttiyigeze itangaza agace iyo ndege yarasiwemo, gusa bimwe banyamakuru bikorera muri icyo gihugu byavuze ko ari muri Rusayo mu gace ka Nyiragongo.

MONUSCO yanenze icyo gikorwa yise icy’ubushotoranyi, ivuga ko igiye gukorana na Leta mu gushakisha uwaba warashe ku ndege yabo, yibutsa ko kuvogera MONUSCO no kuyirasaho bifatwa nk’ibyaha by’inyambara.

Un hélicoptère de la #MONUSCO qui a décollé de #Beni ce dimanche en début d’après-midi à destination de #Goma a essuyé des tirs ayant entrainé la mort d’un des membres d’équipage et gravement blessé un autre Casque bleu. L’appareil est néanmoins parvenu à atterrir à Goma.”

Monusco yahise isohora ubundi butumwa bwihanganisha umuryango w’umukozi wabo wapfiriye muri icyo gitero, iti:”La Mission exprime ses plus sincères condoléances à la famille et au pays d’origine du Casque bleu décédé”.

Leave A Reply

Your email address will not be published.