Uwayezu yahishuye icyatuma yongera kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports

1,140

Umuyobozi w’Ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yatangaje ko kugeza ubu atari yamenya niba azongera kwiyamamariza kuyobora iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda, gusa avuga ko impamvu z’abafana n’ubuzima biri mu byatuma afata umwanzuro wa nyuma.

Ibi uyu muyobozi wa Gikundiro yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo hasozwaga inama n’umuterankunga w’iyi kipe SKOL ahanaganiriwe kuri gahunda ziri imbere muri iyi kipe zirimo kongerera amasezerano abakinnyi no gutegura imikino isigaye mu bagabo no mu bagore.

Manda ya Perezida wa Rayon Sports iri kugana mu mezi atandatu ya nyuma. Yavuze ko kongera kwiyamamariza kuyobora iyi kipe byaterwa ahanini n’abafana n’ubwo ku giti cye yumva yategura amatora hagashakishwa undi.

Yagize ati “Icyo ndwana na cyo ni ukurangiza manda ibindi ntabwo nabimenya. Muri njye nzaba ndangije manda aho ku bwange numva natoresha tugatora undi.”

“Mu buzima ariko ntabwo twigenga, abakunzi bashobora kumbwira ngo tubabarire dufashe wenda undi mwaka umwe cyangwa ibiri. Nshobora kureba nkanasanga nabishakaga ariko ubuzima nkabona butankundira bityo sinamenya uko bihagaze ubu”.

Rayon Sports y’Abagabo n’Abagore ziyobowe na Uwayezu Jean Fidèle, zimaze kwegukana ibikombe bine ari byo Icy’Amahoro, Super Cup na RNIT Savings Cup by’umwaka ushize mu bagabo n’igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bagore.

Uyu mwaka ikipe y’abagore isa nk’iyarangije kwegukana shampiyona ndetse ihatanira icy’Amahoro ari na cyo rukumbi ikipe y’abagabo igihatanira muri uyu mwaka wa shampiyona.

Uwayezu w’imyaka 58, yatorewe kuyobora Rayon Sports mu Ukwakira 2020 nyuma y’uko Gikundiro yari imaze iminsi yugarijwe n’ibibazo bishingiye ku miyoborere byanatumye hitabazwa inzego nkuru z’igihugu mu kubiha umurongo.

Uretse ibigwi bisanzwe mu kibuga, Uwayezu yanafashije iyi kipe kugerageza kwihaza mu bijyanye n’ubushobozi aho amasezerano n’ibigo bitandukanye basinyanye n’iyi kipe bivugwa ko yayizaniye agera kuri miliyoni 500 Frw.

(Src:Igihe.com)

Comments are closed.