Vietnam: Inkangu yahitanye abasirikare 11, abandi baracyari gushakishwa
Inkangu yahitanye abasirikare 11, abandi baracyari gushakishwa
Muri Vietnam mu ntara ya Quang Tri inkangu yagwiriye ikigo cya Gisirikare gihinduka itongo, inahitana abasirikare 11 mu gihe abandi barimo gushakishwa.
Byabaye mu rukerere rwo kuri iki cyumweru aho izi nkangu ngo zaturikaga nk’ibisasu nkuko byatangajwe n’umwe mu bayobozi bumvise izo nkangu.
Ibi kandi byaturutse ku myuzure imaze iminsi yibasiye iki gihugu, ikaba ari iya mbere ikaze cyane ibayeho mu myaka myinshi ishize.
Mu cyumweru gishize imvura nyinshi yibasiye ibice by’igihugu cya Vietnam, kugeza ubu imyinzure n’inkangu bimaze guhitana abantu batari munsi ya 70 nkuko BBC ibivuga.
Mu gihe abakora mu bikorwa by’ubutabazi bari barimo gukuramo imirambo, ubuyobozi bwaburiye abantu ko hari ibyago ko habaho izindi nkangu, bikaba byaba ngombwa ko hashakishwa ubundi buryo bwihariye bwo kugera aho byabereye.
Hari kandi impungenge ko bikomeje gutya, mu minsi iri imbere imyuzure ishobora kwiyongera muri iki gihugu, bikaba byakwangiza ibikorwaremezo byinshi ndetse n’ubuzima bw’abantu bukajya mu kaga.
Comments are closed.