Umukobwa wa Perezida wa Zimbabwe ari gufatira amashusho ya filime mu Rwanda

9,420

Tariro Wash, umukobwa wa Perezida wa Zimbabwe Emmerson Dambudzo Mnangagwa ari mu Rwanda aho ari gufatira amashusho ya filime ye nshya ‘Africanda’.

Uyu mukobwa uri kumwe n’ikipe yose imufasha ndetse n’iyo bahisemo mu Rwanda. Amaze iminsi afatira amashusho mu bice bitandukanye bya Kigali mbere yo kwerekeza mu Ntara y’Amajyaruguru nkuko amakuru agera kuri IGIHE abihamya.

Africanda ni filime yatangiye gufatirwa amashusho mu Rwanda kuva ku wa 1 Ukuboza 2022, ibi bikorwa bikazarangira ku wa 18 Ukuboza 2022.

Tariro Wash yari yararitse iyi filime ‘Africanda’ ubwo yamurikiraga i Kigali iyo yise ‘Gonarezhou’ muri Werurwe 2022.

Icyo gihe Tariro Wash yavuze ko iyi filime ‘Africanda’ igamije kwigisha Abanyafurika ibijyanye no guharanira ubwigenge bwa Afurika ‘Panafricanism’.

Byitezwe ko iyi filime igomba gukinirwa mu bihugu bitatu birimo u Rwanda, Zimbabwe na Namibia ndetse ikaba ihuriwemo n’abakinnyi baturuka muri ibi bihugu byose.

Amakuru ahari ahamya ko imirimo yo gufata amashusho y’iyi filime iri kugana ku musozo ku buryo itazatinda kujya hanze.

(Src: Igihe)

Leave A Reply

Your email address will not be published.