Vladmir watozaga ikipe y’igihugu ya Basketball yeguye nyuma yo gutsindwa imikino yose yo gushaka itike ya Afrobasket 2021

9,433
Vladimir Bosnjak | The New Times | Rwanda

Vladimir Bosnjak watozaga ikipe y’igihugu ya Basketball yasezeye ku mirimo ye, nyuma y’umusaruro mubi iyi kipe ye yabonye mu marushanwa aheruka gusozwa yo gushaka itike yo kwitabira AfroBasket 2021.

Ibi byashimangiwe n’itangazo ryashyizwe hanze ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda, FERWABA ryashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane taliki ya 3 Ugushyingo 2020.

Iryo tangazo riragira riti “Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ritangaje ku mugaragaro ko ryemeye isezera ry’umutoza guhera kuri uyu wa 3 Ukuboza 2020, harebwe ku musaruro mubi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu cyiciro cya mbere cy’amarushanwa yo gushaka itike yo kuzitabira AfroBasket.

Igihe dukesha iyi nkuru yavuze ko Ferwaba yatangaje ko mu gihe igishakisha umutoza mukuru, ikipe y’igihugu izaba itozwa na Henri Mwinuka usanzwe atoza REG Basketball Club, uzungirizwa na Karim Nkusi utoza APR BBC.

Uyu mutoza asezeye nyuma y’umukino aheruka gukina wo mu itsinda D ry’amajonjora ya AfroBasket 2021, u Rwanda rwatsinzwemo na Sudani y’Epfo amanota 67-55 ku Cyumweru. Ni umukino warebwe na Perezida Paul Kagame na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa.

Iyi mikino yari imaze iminsi itanu ibera muri Kigali Arena, yari yahuje ibihugu 12 bigabanyije mu matsinda atatu: A, B na D mu gihe itsinda E riri gukinira mu Misiri naho itsinda C ryakinnye muri Gashyantare.

Ikipe y’u Rwanda yari mu itsinda D yasoje nta mukino n’umwe itsinze, kuko yatsinzwe na Mali na Nigeria na Sudani y’Epfo byari mu itsinda rimwe.

Indi mikino y’amajonjora muri aya matsinda izaba muri Gashyantare 2021 mu gihe u Rwanda ruzakira irushanwa nyir’izina hagati ya tariki ya 24 Kanama n’iya 5 Nzeri 2021.

Vladimir Bosnjak | The New Times | Rwanda

Comments are closed.