Wa mubikira bavugaga ko yabuze, yishyikirije RIB

11,905

Nyuma y’aho bikomeje kuvugwa ko umubikira witwa Furaha Florence yaburiwe irengero akajya ahantu hatazwi, none byamaze kumenyekana ko yishyikirije RIB

Ku munsi w’ejo nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru y’ibura ry’umukobwa ukomoka mu Gihugu cya DRC, umukobwa wari ugiye kuzahabwa ububikira mu gihe cya vuba.

Icyo gihe abamutabarizaga bavugaga ko uwo mukobwa yagiye asize yanditse urwandiko ruvuga ko agiye, kandi ko badakwiye kugira ubwoba n’impungenge z’aho agiye.

Nyuma y’ayo makuru, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko uwo mukobwa yishyikirije inzego z’umutekano.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko uyu mukobwa yamaze kuboneka nyuma yo kwishyikiriza uru rwego mu Mujyi wa Kigali.

Mushimiyimana Beatha, Umuyobozi w’ikigo cy’ababikira cyabagamo uyu mukobwa, yavuze ko aya makuru yo kuboneka k’uriya mukobwa, bayamenye ariko ko bataramenya ibigomba gukurikira.

Comments are closed.