Wa mukobwa wagaragaye mu ndirimbo “Ikinyafu” yegukanye ikamba rya Miss Popularity

6,761
Kwibuka30

Kayirebwa Marie Paul wagaragaye mu ndirimbo ya Bruce Melody yiswe “Ikinyafu” ari mubegukanye ibihembo bya Miss Rwanda 2021, ubwo yatoranywaga nka Miss Popularity.

Ku mugoroba ubwo hatoranywaga umukobwa mwiza uhiga abandi mu bwiza, mu muco ndetse no mu bwenge, uwitwa Ingabire Grace niwe waje kwegukana iryo kamba, yagenewe ibihembo byinshi bitandukanye harimo n’ibyo azakomeza guhabwa mu gihe cy’umwaka wose byiyongera ku modoka yo mu bwoko bwa Hyundai ifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 30 z’amafranga y’u Rwanda.

Muri ibyo birori byaraye bibaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 20, hatanzwe ibihembo na none ku mukobwa mwiza ufite igikundiro, wamenyekanye cyane kuri rubanda, “MISS POPULARITY”

Iryo kamba rya MISS POPULARITY rikaba ryegukanywe n’umukobwa witwa KAYIREBWA MARIE PAUL, uno mukobwa akaba yaramenyekanye cyane ubwo yagaragaraga mu mashusho mu ndirimbo yaciye ibintu ndetse na nubu ikaba yariyanditse mu mitima myinshi y’urubyiruko, indirimbo yitwa IKINYAFU, indirimbo ya Bruce Melody.

Kwibuka30

Kayirebwa Marie Paul yitabiriye ano marushanwa ndetse agaragaza ko afite icyizere kirenze igikenewe ko azegukana umwe myanya ihatanirwaq nyuma yo kugaragara mu ndirimbo IKINYAFU, yagize ati:”…Nzi neza ko abantu benshi bamenye kubera iriya ndirimbo, ibyo birampa icyizere ko nzagira umwanya negukana muri ano marushanwa”

Ikizere cya Kayirebwa Marie Paul cyagiye kizamuka nyuma yo kugira ubwoba ko ishusho ye yaba yarangijwe n’amashusho y;indirimbo “Ikinyafu”, indirimbo yakiriwe mu buryo butandukanye mu matwi ya rubanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.