Tanzaniya: Agahinda kenshi ku baturage basezeragaho Nyakwigendera MAGUFULI

6,379
Kwibuka30
Mourners wept at the state funeral procession of Magufuli

Abanyatanzania baraye batonze imirongo mu mujyi mukuru w’ubucuruzi wa Dar es Salaam basezera ku wahoze ari Perezida wabo John Magufuli watangajwe ko yapfuye ku itariki ya 17 y’uku kwezi kwa gatatu.

Rubanda rwari rurangajwe imbere na Samia Suluhu Hassan, prezida mushya wa Repubulika ya Tanzaniya, wafashe izo nshingano nyuma y’uko hemejwe ko Prezida MAGUFULI yitabye Imana.

Isanduku irimo umurambo wa Magufuli yari yoroshweho ibendera ry’igihugu ijyanwa ku kibuga cya Uhuru Stadium aho abaturage bagiye kujya bamusezeraho bwa nyuma mbere yuko ashyingurwa.

Kwibuka30

Mu mihanda yose ya Dar Es Salam, hagaragaye abantu benshi benshi biganjemo abagore, barira cyane mu gihe basezeragaho umurambo w’uwahose ari prezida wabo.

President Magufuli's coffin was processed through the streets of Dar es Salaam

Isanduku yari yoroshweho ibendera ry’igihugu cya Tanzaniya

Amakuru yatanzwe na Leta ya Tanzaniya, yavuze ko Prezida John Pombe MAGUFULI yahitanywe n’indwara y’umutima yari amaranye igihe kitari gito, ariko bamwe mu banyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko Magufuli, wari ufite imyaka 61, yishwe na Covid-19.

President Samia Suluhu Hassan led a procession of mourners on Saturday
Leave A Reply

Your email address will not be published.