Abanyamozambike Edson na Sitoe bazitabira umukino uzabahuza n’AMAVUBI byongera akazi ba myugariro b’u Rwanda

7,144
Kwibuka30

Leta y’igihugu cy’Ubufaransa yamaze kwemerera no guha urushya abakinnyi babiri bakomeye b’igihugu cya Mozambike, byongera igitutu ku ikipe y”Amavubi ndetse byongera akazi kuri ba myugariro bayo.

Mu mpera z’icyumweru tugiye gutangira nibwo ikipe y’u Rwanda AMAVUBI azacakirana n’ikipe ya Mozambike mu mikino yo guhatanira imikino y’igikombe cya Africa, ikipe ya Mozambike yari imaze iminsi ifite ikibazo gikomeye cyari cyatewe n’icyemezo cya Leta y’Ubufaransa ndetse n’amwe mu makipe y’aho yangaga kurekura abakinnyi bayo kubera icyorezo cya Covid-19 biri kuvugwa ko cyagaraukanye ubukana muri icyo gihugu.

Muri abo bakinnyi harimo babiri bari bacungiweho bo mu gihugu cya Mozambike mu gufatanya n’abandi gusezerera ikipe y’U Rwanda amavubi.

Abo bakinnyi ni Edson André Sitoe na Reinildo Mandava bose bakina mu gihugu cy’Ubufaransa kuri ubu bikaba bimaze gutangazwa ko bazitabira uwo mukino uzabahuza n’Amavubi kuri uyu wa gatatu i Kigali. Ibi byatumye imibare y’AMAVUBI imera nk’ihinduka ndetse byongera akazi ba myugariro b’ikipe y’AMAVUBI izaba isabwa gutsinda imikino yayo ibiri isigaye kugira ngo yizere ko izitabira imikino ya nyuma ya CAN.

Kwibuka30

Edson André ukinira ikipe ya Bordeaux yo mu gihugu cy’Ubufaransa biravugwa ko ariwe uzaha akazi katoroshye ikipe y’Amavubi, ni umwe mu bakinnyi beza ikipe ya Bordeaux ikoresha, ndetse akaba afite inararibonye ryo kuba yarakinanye na bamwe mu bakinnyi bo ku rwego mpuzamahanga nka Mbappe, Neymar,….

Nantes - LOSC : Reinildo de retour sur le côté gauche ?

Reinildo Mandava ukinira ikipe ya Lille yo mu Bufaransa nawe aratanga akazi kataoroshye ku AMAVUBI

Reinildo Mandava kuri ubu ukinira ikipe ya Lille yo mu Bufaransa nawe bivugwa ahagaze neza muri iyi minsi, byitezwe ko azatanga akazi katoroshye ku ikipe y’AMAVUBI.

Bordeaux : Mexer est resté
Leave A Reply

Your email address will not be published.