Waruzi impamvu Bizimana Yannick yateye umugongo Rayon Sports akerekeza muri mukeba APR FC?

9,571

Rutahizamu mushya wa APR FC wavuye muri Rayon Sports, Bizimana Yannick, yavuze ko yishimiye kwerekeza muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu kubera ko iharanira gutwara ibikombe buri mwaka ndetse kandi ikaba yita cyane ikanaha agaciro ubuzima bw’abakinnyi bayo.

Yannick yatangaje aya magambo kuri iki cyumweru Tariki 19 Nyakanga 2020, ubwo yari ku cyicaro cy’iyi kipe giherereye ku Kimihurura mu karere ka Gasabo mu muhango iyi kipe yateguye wo kwerekana abakinnyi bayo bashya.

Mu kiganiro yahaye urubuga rw’iyi kipe, Bizimana Yannick yavuze ko yishimiye kwerekeza muri APR FC kubera ko ifata neza abakinnyi bayo ndetse akaba ari ikipe buri wese yakwifuza gukinira. Yagize ati: 

Ndagira ngo mbere na mbere nshimire ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubwa APR FC, habayeho ibiganiro ku mpande zombi barumvikana ari nayo mpamvu guhera uyu munsi ndi umukinnyi wa APR FC kandi niyemeje gutanga imbaraga zanjye zose nkazayigeza ku ntego zayo.

Yakomeje ati: “Nejejwe cyane no kuba ndi umukinnyi wa APR FC. Ni ikipe nziza buri mukinnyi yakwifuza gukinamo, ni ikipe iharanira gutwara ibikombe kandi ikaba ari ikipe ifata neza abakinnyi bayo ari nabyo bituma buri mukinnyi wese yakwifuza kuba mu muryango wa APR FC”.

Yannick watsinze ibitego 8 muri uyu mwaka w’imikino, yasinye imyaka ibiri muri APR FC nyuma y’umwaka yari amaze akinira Rayon Sports.

Yannick wazamukiye muri Gitikinyoni FC, aza gutizwa muri AS Muhanga mu mwaka w’imikino wa 2017/18, ayitsindira ibitego 14 muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, aza kubengukwa na Rayon Sports nyuma yo kwigaragaza, ahita anayerekezamo.

Yannick yiyongereye ku bandi bakinnyi babarizwa muri APR FC bavuye muri Rayon Sports, kandi kuri ubu bayifatiye runini barimo Imanishimwe Emmanuel Mangwende,Manzi Thierry na Mutsinzi Ange, Bukuru Christophe na Niyonzima Olivier Sefu.

Comments are closed.