Weasal umugabo wa Teta Sandra aratabariza umuhisi n’umugenzi

381
kwibuka31

Umunyarwandakazi akaba n’umunyamideri Teta Sandra n’umugabo we Weasel Manizo, bongeye kugaragara bashyamiranye aho Weasel yumvikanye asaba ubutabazi.

Ibinyamakuru byo mu gihugu cya Uganda byongeye kugaruka ku mubano wa Teta Sandra n’umugabo we Weasal nyuma y’aho bano bombi batangarije ko bari mu munyenga w’urukundo kandi ko badateze gutandukana.

Mu mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye n’ibitangazamakuru byo muri Uganda, Weasel yatabazaga avuga ko bamukiza umugore amwishe.

Weasel yagiraga ati: “Murabona uko amfata! Chameleone muze mumfashe mutware Umunyarwandakazi, bagenzi muze mumfashe, umugore yarangonze ntiyigeze amvuza ukuguru kugeza aho gukira ubwako.

Umugore namusanze ku muhanda, ariko ibyo ankorera aranyishe, Sandra sohoka ujye iwanyu, genda genda, murabona ibibazo mporamo Chameleone.”

Muri izo mvururu Teta Sandra yasakuzaga avuga ati :” Ngukoze iki? Weasel ntakibazo.”

Amakuru avuga ko impamvu Weasel yakomezaga asubiramo izina rya mukuru we Chameleone ari uko ari we wafunguje Teta Sandra ubushize ubwo yagongaga umugabo we ndetse akanamusabira imbabazi.

Amakuru avuga ko n’ubwo hataramenyekana icyateye umwuka mubi, ariko aba bombi bakizwaga n’umukozi ubakorera.

Weasel yagiye mu bitaro ku wa 7 Kanama nyuma yo kugongwa n’umugore we Teta Sandra, bari bagiranye amakimbirane, aza gusezererwa mu bitaro ku wa 12 Kanama 2025.

(Inkuru ya Rugamba Vanessa)

Comments are closed.