Will Smith yahagaritswe imyaka 10 muri Oscars azira urushyi yakubise Rock

8,381
Kwibuka30

Will Smith wamamaye mu gukina film yahagaritswe imyaka 10 muri Oscras gala no mu bindi bihembo bitegurwa na Academy kubera urushyi yakubise Chris Rock.

Mu itangazo abategura ibihembo bya Oscars basohoye, bavuze ko ku nshuro ya 94 y’ibi birori byangijwe n’imyitwarire itakwihanganirwa Will Smith yagaragaje akubita Chris Rock urushyi.

Will Smith yasabye imbabazi kubyo yakoze ahita anegura muri Academy.

Kwibuka30

Uyu mukinnyi wa Film yakubise Chris Rock ubwo yatebyaga ku nyogosho y’umugore wa Smith avuga ko ariyo yatumye agira ikiazo cya alopecia cyo kubura umusatsi.

Nyuma y’isaha akubise urushyi, yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza muri film “King Richards” aho yakinnye ari se w’abakinnyi ba Tennis, Venus Williams na Serena Williams.

Motion picture Arts and Science itegura ibyo bihembo yateranye ejo kuwa gatanu ngo yige ku myitwarire ya Smith.

Mu itangazo basohoye, bavuze ko guhagarika smith biri mu rwego rwo kurinda ababyitabira n’abashyitsi, no kugarura ikizere cy’iyo Acamy.

Mu kwegura kwe, Smith yari yavuze ko azemera ingaruka zose zizaturuka ku myitwarire ye.

Comments are closed.