Yafatiwe mu cyuho yagiye gusambanya ku ngufu umukobwa wo mu baturanyi.

12,142

Umugabo yafatiwe mu cyuho yagiye gusambanya ku gahato umwana w’umukobwa wo ku rugo rw’umuturanyi bamukingiraniramo

Umugabo utatangarijwe amazina atuye mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Gihundwe, mu kagari ka Kagara yafatiwe mu cyuho yagiye gusambanya ku ngufu umwana w’umukobwa wo mu rugo rw’abaturanyi.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rurenga I aharaye habereye ayo mahano, Bwana Nzeyimana Jean Damascene yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yaraye ateye urugo rw’abaturanyi ahagana saa tatu z’ijoro agasanga uwo mukobwa uhaba ari we uhari wenyine, abandi badahari, arangije asambanya ku ngufu uwo mwana w’umukobwa ufite imyaka 22 y’amavuko, ba nyiri rugo baje basanga uwo mugabo ari munzu bahita bamukingiranamo kugeza ubu aracyarimo.

Uyu muyobozi w’Umudugudu avuga ko bahise bitabaza izindi nzego zirimo n’iz’ubutabera ngo zinjire mu iki kibazo “Kuko ntabwo twakomeza kurebera ngo ihohoterwa ryo mu ngo rikomeze kubaho kuko uyu mugabo asanganywe urundi rugo akaba afite umugore n’abana.”

Uyu mukobwa uvuga ko yasambanyijwe ufite imyaka 22, avuga ko adasanzwe aziranye n’uyu mugabo wamusambanyije ahubwo ko ejo yaje avuga ko ashaka nyiri uru rugo [Bita Papa Naome] akamusaba gukingura ubundi akamurwanya, birangira amusambanyije ngo kuko yabanje kumurwanya ariko akamurusha intege.

Bizabavu Aphrodice nyiri uru rugo, avuga ko ku mugoroba w’ejo we n’umugore we bari bagiye mu kazi basanzwe bakora k’ijoro ariko we akaza kugaruka gutora icyo yari yibagiwe agasanga uriya mugabo ari gusambanya uyu mukobwa usanzwe ari muramukazi we.

Ati “Ntitwabyihereranye twahise duhamagara abavandimwe n’abayobozi barahagera.”

Uyu uvugwaho gusambanya uriya mukobwa we ntabihakana, gusa avuga ko we n’uriya mukobwa babikoze ku bwumvikane ndetse ko atari ubwa mbere baryamanye.

Uyu mugabo avuga ko ahubwo ari we wahohotewe kuko yakubiswe ndetse agasinyishywa amasezerano ko azatanga Miliyoni 1 Frw yo gukwa uriya mukobwa.

Comments are closed.