Yageragezaga kuramira moto ye ngo idatwarwa n’amazi birangira ariwe utwawe ahasiga ubuzima

6,430

Amazi y’imvura yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu mu Mujyi wa Kigali yatwaye umumotari Kimisagara arapfa, ni nyuma yo gushaka kuramira moto ye yari atembanye.

Imvura nyinshi yaraye iguye bikomeye mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko ahitwa Nyakabanda, Kimisagara na Nyabugogo aho yateje ibyago byinshi birimo guhitana abantu no kubakomeretsa,gusenya amazu n’ibindi.

Amakuru yemejwe n’abatuye Kimisagara bavuga ko iyi mvura yaraye itwaye umumotari wagerageje kuramira moto ye bikarangira ahasize ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yabwiye IGIHE ko ibi byago byabaye saa mbili n’igice z’umugoroba.

Ati “Hari umuturage amazi ahitanye yari umumotari wari wugamye ku isoko rya Kimisagara ku muhanda. Imvura itwara moto ajya kurwana ngo ayigarure amurusha imbaraga aramutwara”.

Uwo mumotari umurambo watwawe ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Kalisa yavuze ko kugeza aya masaha nta kindi baramenya cyangijwe n’iyi mvura ariko bari bategereje ko ihita ngo abayobozi babisuzume.

Yasabye abaturage bafite inzu ziri mu manegeka, no kuri ruhurura nka Mpazi, kurinda ubuzima bwabo abo bibaye ngombwa bakimuka kugira ngo ubuzima bwabo bareke kubushyira mu kaga.

Comments are closed.