Yaguye ku ndaya nyuma yo gukoresha imiti yongera imbaraga ngomakunde ayemeze

7,075

Umugabo witwa Albert Agomavi w’imyaka 40 y’amavuko yasanzwe mu cyumba cya hoteli yashizemo umwuka nyuma yo gukoresha umuti utuma umugabo atarangiza imburagihe.

Amakuru aturuka mu muryango we aremeza ko uwo mugore yapfuye bari kumwe atari umugore we w’isezerano, ahubwo ni bamwe bicuruza.

Byabereye muri Climax Hotel iherereye ahitwa Pokuase mu gace ka Greater Accra mu gihugu cya Ghana.

Binjiye muri iyi hoteli tariki 4 Gicurasi 2022, saa 5:00pm.

Popote.rw yahinduye ino nkuru mu kinyarwanda yavuze ko Abakozi b’iyi hoteli batangaje ko bumvise uwo mugore atabaza cyane, bagiye kureba basanga umugabo yapfuye aryamye ku gitanda, yazanye urufuro mu kanwa.

Umuyobozi w’iyi hoteli (manager) Kofi Sintim, yabimenyesheje Polisi ahagana 9:00pm z’uwo munsi.

Abapolisi bahise bahasesekara, bakuriwe n’umugenzacyaha Sabutu Caesar.

Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe aryamye agaramye, yambaye ipantalo ya jeans.

Icyumba cyarasuzumwe ndetse n’umurambo ukorerwa ubugenzuzi, ariko bigaragara ko uyu mugabo atishwe.

Gusa, mu mufuka we hasanzwe umuti wa Dragon Spray ukoreshwa n’abagabo bagira ikibazo cyo kurangiza vuba.

Sebukwe wa nyakwigendera n’abandi bantu ba hafi bo mu muryango bahise bahagera mu gihe Polisi yiteguraga gutwara umurambo.

Ikindi cyamenyekanye ni uko uyu mugabo yari asanganwe indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso nk’uko byatangajwe na K24 News

Umugore wari kumwe n’uyu mugabo we yahise afungwa mu gihe hagikorwa ubucukumbuzi bugomba kugaragaza icyamwishe (autopsy).

Comments are closed.