Yakoze imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara asaba ko nyina amugurira iPhone

381

Mu Buhinde, umuhungu w’ingimbi arashinjwa gushyira iterabwoba kuri nyina w’umukene kugira ngo agire icyo akora, ubwo yakora imyigaragambyo yo kumara iminsi itatu nta kintu arya nta n’icyo anywa, kugira ngo amugurire telefone igezweho kandi ihenze ya iPhone.

Ni nyuma ya videwo ngufi yafashwe n’umucuruzi ufite iduka ricuruza amatelefone agezweho mu Buhinde, igaragaza umuhungu w’ingimbi yiyemerera ko yakoze imyigaragambyo yo kwiyisha inzara mu minsi itatu kugira ngo nyina amugurire telefone ya iPhone nshyashya.

Uwo mubyeyi ubusanzwe ngo ufite amikoro make, kuko atunga umuryango we mu mafaranga makeya akura mu bucuruzi bw’indabo agurisha hanze y’urusengero, ndetse agaragara muri iyo videwo, bigaragara ko afite ibimuhangayikishije byinshi mu mibereho ye.

Iyo videwo ikimara gushyirwa ku rubuga nkoranyambaga rwa X bikozwe n’umunyamakuru wo mu Buhinde witwa Abhishek, yarebwe n’abantu basaga Miliyoni bakoresha urwo rubuga, bayivugaho byinshi, banenga imyitwarire y’uwo musore.

Muri iyo videwo uwo mubyeyi yagize ati, “Ngurisha indabo hanze y’urusengero, namuhaye amafaranga ngo agure telefone kuko yari amaze iminsi itatu atarya. Ndishimye, ariko ndashaka ko azatangira gukora akansubiza amafaranga yanjye”.

Abenshi mu bakoresha urwo rubuga nkoranyambaga batangiye kunenga uwo muhungu bavuga ko yakoreye nyina iyicarubozo, amwicira amarangamutima kuko yirengagije ubukene umubyeyi we afite, abizi neza ko batunzwe n’uko agurisha indabo ku rusengero kandi ubwo bucuruzi bukaba bwinjiza amafaranga makeya, ku buryo kugura telefone igezweho biba bigoye.

Uwo munyamakuru witwa Abhishek, ashyira iyo videwo ku rubuga rwa X, yagize ati, “Iyi videwo iteye agahinda, umuhungu azi ko nyina agurisha indabo hanze y’urusengero, ariko arahatiriza ashaka ko amugurira telefone ya iPhone, akora n’imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara iminsi itatu yose. Birangira Nyina avuye ku izima agura iyo iPhone muri ayo mafaranga abona amugoye bigeze aho. Kureba mu maso h’uwo mubyeyi bisobanuye byinshi”.

Undi muntu ukoresha urwo rubuga rwa X yagize ati, “Gusesagura amafaranga kuri telefone ya iPhone ubizi ko nta kazi ugira, ubizi ko mama wawe akora akazi kagoye ko gucuruza indabo ntibyumvikana. Ubu nyina yaguze iyo telefoni kubera imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara! Ndumva ntazi icyo navuga. Iyi videwo iranshengura umutima”.

Inkuru dukesha urubuga OddityCentral ivuga ko, abantu bakora ibintu bitangaje kubera ko bashaka kugura iPhone bagenda biyongera uko imyaka ishira indi igataha, kuko hari n’abagera ku rwego rwo kugurisha impyiko zabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Comments are closed.