Yatwitse abana yareraga abaziza kurya indagara

7,820
Burundi: Umugore yatwitse iminwa y’abana...

Abana babiri b’Abahungu bakomoka muri Komini ya Bugarama mu ntara ya Rumonge mu gihugu cy’u Burundi batwitswe iminwa hakoreshejwe ikiyiko gishyushye bazira kurya indagara.

Abo bana bakaba batwitswe na mukase wabareraga nyuma yo kubashinja ko bamuririye indagara nkuko amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Burundi yabisobanuye.

Polisi yo muri iki gihugu ikimara kumenya aya makuru yahise ita muri yombi se w’aba bana ndetse n’uyu mukase ushinjwa kubatwika kugira ngo babazwe uwakoze ayo mahano.

Amakuru avuga ko aba bana batwitswe iminwa na mukase bari abasizwe n’umugore wa mbere w’umugabo we.

Ku cyumweru gishize kandi mu Burundi,umukobwa witwa Virginia wo muri komini Mwumba mu ntara ya Ngozi yatawe muri yombi azira guta umwana mu musarani bamukuyemo basanga yapfuye.

Muri iyi Komini ngo ibyaha by’abagore babyara abana bagahita babica gikomeje kwiyongera kubera ko abagabo n’abasore batera inda abakobwa bakunze kubihakana.

(Source:Umuryango)

Comments are closed.