Karongi: Umusozi waridutse ufunga umuhanda

7,452
Kwibuka30

Umusozi waridutse ku manywa y’ihangu wangiza ibitari bike ndetse unafunga umuhanda

Mu Mudugudu wa Kibande, Akagari ka Gitwa Gitwa, mu Murenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi; umusozi waridutse nta n’imvura yaguye, ufunga umuhanda unangiza bimwe mu bikorwa by’abaturage birimo imyaka.

Bamwe mu batuye muri aka gace babonye uyu musozi uriduka, bavuga ko byatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga ahagana saa 8h45.

Bavuga ko wangije imyaka itandukanye yari ihinze hafi aho yiganjemo imboga n’imbuto nk’Ibitunguru, amashu, marakuja, intoryi, inyanya na karoti.

Kwibuka30

Abaturage bagizweho ingaruka n’iriduka ry’uyu musozi, bavuga ko na bo byabatunguye kuko batatekerezaga ko ibintu nka biriya byaba nta mvura igwa.

Hitimana Amos wanasenyewe n’uyu musozi akaba yashakiwe aho aba acumbitse ati “Izuba ryavaga, tubona umusozi uramanutse, tuyoboberwa ibibaye.»

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera buvuga ko uyu musozi wangije ibikorwa bifite agaciro ka 1 990 000 Frw.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Rukesha Emille yabwiye Umuseke ko abaturage bagizweho ingaruka n’ibi biza, bari gufashwa kugira ngo hatagira ugira ibibazo by’imibereho.

By’umwihariko umuhanda Rubengera-Birambo wangijwe n’uriya musozi ukaba utari nyabagendwa, yavuze ko abaturage bagoba gukora umuganda kuri uyu wa Gatandatu kugira ngo imigenderanire idahungabana.

(Source:Umuseke)

Leave A Reply

Your email address will not be published.