Zahinduye Imirishyo mu Nama Nkuru y’Amashuri makuru na Za Kaminuza mu Rwanda HEC

23,261

Ministeri y’uburezi mu Rwanda yaraye itangaje ko Dr MUVUNYI EMMANUEL wayoboraga HEC atakiri kuri uwo mwanya.

Binyujiijwe mu itangazo ryashyizweho umukono na ministre w’uburezi Dr MUTIMURA Eugene ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 ukwakira 2019, iryo tangazo rivuga ko guhera kuri iyo taliki Dr EMMANUEL MUVUNYI atakiri umuyobozi w’inama nkuru y’amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda agasimburwa na Bwana KAGERUKA MUHIZI BENJAMIN by’agateganyo. Dr MUVUNYI EMMANUEL yari yarashyizwe kuri uwo mwanya n’inama y’aba minisitiri mu mwaka wa 2017 mu kwezi kwa kane.

Dr MUVUNYI EMMANUEL yavuzwe cyane ubwo yahagarikaga ishami ry’ubuganga rya kaminuza ya Gitwe ibintu abantu benshi batavuzeho rumwe.

Comments are closed.