Zambia: Abagabo babiri bahamijwe ibyaha birimo gushaka kuroga perezida


Urukiko rwo muri Zambia rwakatiye abagabo babiri gufungwa imyaka ibiri kubera kugerageza gukoresha ubupfumu kugira ngo bice Perezida Hakainde Hichilema.
Umunya-Zambia Leonard Phiri n’Umunya-Mozambique Jasten Mabulesse Candunde bahamijwe icyo cyaha hashingiwe ku itegeko rihana ubupfumu, nyuma yuko batawe muri yombi mu Kuboza (12) kw’umwaka ushize bafite impigi (inzaratsi), zirimo n’uruvu ruzima.
Mu gusoma umwanzuro w’urukiko, umucamanza Fine Mayambu yagize ati: “Ni igitekerezo [ibintu] nitondeye [mu kuvuga] ko abahamwe n’icyaha batari umwanzi gusa w’umukuru w’igihugu ahubwo bari n’abanzi b’Abanya-Zambia bose.”
Uru rubanza rwakurikiraniwe hafi muri Zambia kuko iyi ni inshuro ya mbere bibayeho ko umuntu aburanishwa ku kugerageza gukoresha ubupfumu kuri perezida.
Nubwo bakomeje kuvuga ko ari abavuzi gakondo nyakuri, urukiko rwasanze bahamwa n’ibyaha bibiri hashingiwe ku itegeko rihana ubupfumu.
Umucamanza Mayambu yagize ati: “Uko ari babiri bemeye ko bari bafite impigi. Phiri yanagaragaje ko umurizo w’uruvu, igihe umaze gupfumurwa ndetse ugakoreshwa mu gutongera, wari gutuma habaho urupfu mu gihe cy’iminsi itanu.”
Agrippa Malando, umunyamategeko wunganira abo bagabo bombi, yavuze ko abakiliya be basabye kudohorerwa kuko ari bwo bwa mbere bahamijwe icyaha.
Yashishikarije urukiko kubaca amande ariko ubwo busabe bwanzwe.
Umucamanza Mayambu yavuze ko abantu benshi bo muri Zambia, cyo kimwe no mu bindi bihugu byo muri Afurika, bemera ubupfumu, nubwo butemejwe mu buryo bwa siyanse.
Yavuze ko iryo tegeko rihana ubupfumu ryashyiriweho kurinda sosiyete ubwoba n’ubugizi bwa nabi bw’abavuga ko bafite ububasha bwo gukora ibikorwa by’ubupfumu.
Umucamanza Mayambu yagize ati: “Ikibazo si [ukumenya] niba abashinjwa bafite imbaraga z’ubumaji cyangwa niba koko bafite imbaraga ndengakamere. [Ikibazo] Ni niba barigaragaje gutyo, kandi ibimenyetso bigaragaza neza ko ari ko bigaragaje.”
Uretse igihano cyo gufungwa imyaka ibiri bahawe kubera “kwemera” ubupfumu, abo bagabo banakatiwe gufungwa amezi atandatu kubera gufatanwa inzaratsi.
Kubera ko ibihano byabo bizabera icyarimwe, bazafungwa gusa imyaka ibiri, uhereye ku itariki bataweho muri yombi mu Kuboza (12) kw’umwaka wa 2024.
Mbere, Perezida Hichilema yavuze ko atemera ubupfumu. Nta cyo yatangaje ku mugaragaro kuri uru rubanza.
Umunyamategeko Dickson Jere yabwiye BBC ko itegeko rihana ubupfumu ryashyizweho mu gihe cy’ubukoloni mu mwaka wa 1914.
Yavuze ko abantu baburanishwaga “gacye cyane” ku gukora ubupfumu, ariko avuga ko iryo tegeko ryafashije mu kurinda abakecuru bo mu byaro. Byabagaho ko ibico by’abantu bihanira kuri abo bakecuru, nyuma yuko babashinje gukora ubupfumu ku muntu runaka bikamuviramo urupfu.
Ubupfumu bwanavuzweho cyane mu biganiro ku mpaka zimaze igihe kirekire hagati ya leta ya Zambia n’umuryango w’uwahoze ari Perezida Edgar Lungu zijyanye no gushyingurwa kwe.
Abantu bamwe bemeza ko gukomeza guhatiriza kwa leta ko akwiye gushyingurwa muri Zambia, bitandukanye n’ibyifuzo by’umuryango we, gushobora kuba ari ku bw’impamvu z’ubupfumu”.
Leta ya Zambia yahakanye icyo kirego.
Lungu yapfiriye muri Afurika y’Epfo muri Kamena (6) uyu mwaka, ndetse umurambo we uracyari mu buruhukiro bw’imirambo muri cyo gihugu kuko ko umuryango we na leta ya Zambia bananiwe kumvikana ku hantu ho kumushyingura.
Comments are closed.