umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yasuye Polisi ya Lesotho

5,673

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu gihugu cya Lesotho, uruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Lesotho.

IGP Dan Munyuza yagiye muri uru ruzinduko ku butumire bwa mugenzi we uyobora Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli. Ni uruzinduko yatangiye tariki ya 26 Mutarama rukazageza tariki ya 29.

Muri uru ruzinduko IGP Munyuza yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Africa y’Epfo Eugene Kayihura ari nawe uhagarariye u Rwanda mu bwami bwa Lesotho.

Abayobozi ba Polisi zombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama bagiranye ibiganiro byabereye ku cyiciro gikuru cya Polisi ya Lesotho, Ibiganiro byibanze ku gushimangira amasezerano y’ubufatanye ari hagati ya Polisi zombi, amasezerano yibanda ku kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Commissioner of Police Molibeli yashimiye IGP Munyuza kuba yarubahirije ubutumire yamuhaye, amusezeranya ko we n’intumwa ayoboye bazitabira umuhango wo gusoza amahugurwa y’abapolisi bato, umuhango uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama.

Yagize ati “Nejejwe no kugushimira ku ruzinduko mperutse kugirira muri Polisi y’u Rwanda muri Kanama umwaka ushize, nahungukiye byinshi bishobora kugirira akamaro Polisi yacu ya Lesotho. Ibyo twahungukiye bikubiyemo kubaka ubufatanye hagati ya Polisi zacu zombi.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yavuze ko u Rwanda ruha agaciro ubufatanye buri hagati y’ibihugu bya Africa, mu rwego rwo kurandura burundu ibyaha bikomeje kugaragara muri ibi bihe birimo ibyambukiranya imipaka n’ubugizi bwa nabi ndengakamere.

Yagize ati “Gukorera hamwe nk ‘inzego z’umutekano ni bumwe mu buryo bwiza bwitezweho kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Ibi byaha bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bihugu byacu n’umugabane wose muri rusange.”

Mu biganiro byahuje abayobozi bombi banaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye inzego zombi zashyizeho umukono i Kigali mu Rwanda tariki ya 24 Kanama 2021. Muri aya masezerano Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umuyobozi mukuru wayo, IGP Dan Munyuza naho ku ruhande rwa Polisi ya Lesotho hari Commissioner of Police, Holomo Molibeli. 

Mu ruzinduko IGP Munyuza arimo kugirira muri Lesotho abayobozi bombi bongeye gushimangira ubufatanye mu kubaka ubufatanye, guhanahana amakuru ku byaha byambukiranya imipaka no guhanahana amahugurwa.

 Inzego zombi zizanafatanya mu kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge n’ uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano.

RNP

Comments are closed.