Zambia: Edgar Lungu wigeze gushinjwa gutera inkunga Rusesabagina yatsinzwe amatora

4,057
Latest election results in Zambia: Electoral commission of Zambia update on  who go win between Edgar Lungu and Hakainde Hichilema - BBC News Pidgin

Hakainde Hichilema, umuyobozi w’ishyaka ‘United Party for National Development’, ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yegukanye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu atsinze Perezida Edgar Lungu wari usanzwe kuri uyu mwanya.

Amajwi yavuye mu turere 155 ku 156 mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere agaragaza ko Hichilema yari imbere n’agera kuri 2,810,757 ugereranyije na 1,814,201 ya Edgar Lungu.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri Zambia, Justice Esau Chulu, yamaze gutangaza ko Hakainde Hichilema ari we watsinze amatora mu ijambo yavugiye kuri televiziyo.
Yagize ati “Ntangaje ko Hakainde Hichilema ari we Perezida watowe, wa Zambia.”

Hichilema, wahoze ari umucuruzi ukomeye mbere yo kwinjira mu bya politiki mu bimutegereje mu nshingano ze nka perezida harimo kuzahura ubukungu bwa Zambia, igihugu kiri mu bikennye cyane ku isi.

Inkuru ya Aljazeera ivuga ko mu Murwa Mukuru wa Lusaka, benshi mu batoye bari urubyiruko, bavugaga ko bari bakeneye impinduka.

Hichilema yishimiye ko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi agera ku 10 yamuteye ingabo mu bitugu mu matora yabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize.

Perezida Edgar Lungu we yahise atangaza ko amatora atanyuze mu mucyo mu ntara zigera kuri eshatu aho yaranzwe n’imvururu bigatuma ibyayavuyemo biba impfabusa.

Yavuze ko abashinzwe amatora bahagarariye Patriotic Front, ishyaka riri ku butegetsi birukanywe ku biro by’amatora ndetse urihagarariye mu Ntara y’Amajyaruguru y’Uburengerazuba, Jackson Kungo akaba yarishwe muri iki gihe cy’amatora.

Zambia: Hakainde Hichilema takes early presidential election lead |  Elections News | Al Jazeera

Comments are closed.