Zambia: Umunyamakuru byamurenze aho gusoma amakuru, yivugira uburyo amaze igihe adahembwa

7,605
Kabinda Kalimina

Ibyo byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ku masaha y’umugoroba, ubwo umunyamakuru witwa Kabinda Kalimina yarimo asoma ingingo z’ingenzi z’amakuru kuri Televiziyo yo muri Zambia yitwa ‘KBN TV News’ (Kenmark Broadcasting Network), nyuma avuga ibyo atari ategerejweho, kuba yabivugira kuri Televiziyo imbonankubone.

Nyuma yo kwitsa umwuka gato, bwana Kalimina yaratangiye ati “Nkorera itangazamukuru mwa bantu mwe. Turi ibiremwamuntu. Tugomba guhembwa”.

Kugira ngo yumvikanishe ko atari ikibazo yihariye ahubwo agisangiye na bagenzi be bakorana kuri KBN TV, yongeyeho ati “Tumaze igihe tudahembwa”.

Kennedy K Mambwe, Umuyobozi wa ‘KBN TV, abinyujije ku rubuga rwa ‘Facebook’ rw’iyo Televiziyo yanenze ibyo bikorwa bya Kalimina.

Mambwe yavuze ko uwo munyamakuru witwa Kalimina ngo yari yasinze. Yagize ati “Twe nka ‘KBN TV, twamaganye imyitwarire y’ubusinzi yagaragaye muri ‘video’ yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bikozwe n’umwe mu banyamakuru bacu badakora ku buryo buhoraho (part-time) mu gihe yari agiye kuvuga ingingo z’ingenzi z’amakuru”.

Uwo muyobozi yakomeje ashima imikorere myiza ubundi isanzwe iranga abakozi b’iyo Televiziyo, kuko ngo bafite impano ndetse n’ubunyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru, ibyo ngo bikaba ari byo byabaranze guhera mu myaka ibiri ishize.

Yavuze ko Televiziyo ya ‘KBN TV’ yashyizeho uburyo bwiza ndetse n’inzira abakozi bayo banyuzamo ibibazo byabo.

Ati “Ku bw’ibyo rero, imyitwarire Kalimina yaraye agaragaje, ntisanzwe kandi ntihura n’abo turi bo twe nka Televiziyo”.

Mambwe yavuze ko ubu harimo gukorwa iperereza ryo kumenya ukuntu uwo munyamakuru wari wasinze yagiye kuri televiziyo, kandi hari ibihano byo mu buryo bw’imyitwarire bizafatirwa uwo ari we wese waba yarabigizemo uruhari.

Ku rubuga rwa ‘Facebook’, Kalimina mu kugaragaza ishingiro ry’ibyo yakoze, yagize ati “Yego rwose, narabikoze kuri Televiziyo bigaragara, kuko kuba abanyamakuru benshi batinya kuvuga, ntibisobanuye ko batagomba kuvuga”.

Kabinda Kalimina Archives - Gazeta Mapo

Comments are closed.