Gufatwa nk’ibitangaza,…zimwe mu mpamvu zituma abakinnyi ba ruhago bibasirwa n’indwara zo mu mutwe

13,077
Kwibuka30

Paul Pogba yemera ko yarwaye indwara y’agahinda gakabije ubwo yatozwaga na Jose mourinho mu ikipe ya Manchester united

Mu isi y’imikino no mu buzima busanzwe muri rusange hahora humvikana inkuru zitandukanye z’abantu bafashwe n’indwara zo mu mutwe, aho nkuko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima  OMS ryabitangaje mu mibare yo mu mwaka wa 2019, ubushakashatisi buvuga ko ku isi yose umuntu 1 mu 8 abana n’indwara zo mu mutwe abo bangana n’abantu miliyoni 970, gusa iyo bigeze ku bakinnyi b’umupira w’amaguru imibare iba iri hejuru cyane.

Muri 2015, Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ishyirahamwe ry’abakinnyi b’umupira w’amaguru babigize umwuga FIFPRO, mu mibare yatangajwe hagaragaye ko 38% by’abakinnyi babarizwa muri iryo shyirahamwe  bari bafite ikibazo cy’agahinda gakabije kandi bakaba badahabwa ubufasha n’abo bahuriye mu ruganda rw’imikino (Sports industry).

Si ibyo gusa kandi, muri 2017, muri raporo y’ishyirahamwe ry’abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Bwongereza PFA , byagaragaye ko abakinnyi 160 batse ubufasha bwerekeye indwara zo mu mutwe aho byarangiye abo baganirijwe na muganga inshuro 655 bizwi nka counselling sessions.

Kuva mu myaka ya vuba kugeza uyu munsi, urutonde rw’abakinnyi bigeze kugerwaho n’indwara zo mu mutwe rugenda  rwiyongera buri munsi , mu bigeze ku gufatwa nizo ndwara harimo Gianluigi Buffon, Andrea Iniesta , Danny Rose, Paul pogba n’abandi,…

Iniesta wanditse izina rikomeye muri Barcelona nawe yigeze kwibasirwa n’indwara y’agahinda gakabije

Nyuma y’ingero nyinshi wakwibaza…

Indwara zo mu mutwe ziterwa N’iki mu bakinnyi b’umupira w’amaguru ?.

1. Gufatwa nk’ibitangaza no kwitegwaho byinshi muri rubanda

Mu kiganiro yagiranye na le Figaro, Paul Pogba yasangije abakunzi ba Ruhago ubuhamya bwite ku ndwara y’agahinda gakabije .

Yagize ati:”yego ikibazo cy’agahinda gakabije nahuye nacyo , gusa ntidukunda kubivugaho kuko akenshi usanga utazi nikigutera ako gahinda, usanga akenshi ushaka kuba uri wenyine , ku giti cyange byatangiye ndi muri Manchester united ubwo natozwaga  na Jose Mourinho aho buri gihe nahoraga nibaza  ikibazo mfite kuko bwari ubwambere nshiye mu bihe nkabiriya mu buzima bwange”.

Paul Pogba ahamya ko kandi gufatwa nk’ibitangaza no kwitegwaho byinshi muri rubanda  biri mubituma abakinnyi bahura n’ikibazo cy’agahinda gakabije n’izindi ndwara zo mu mutwe.

Yagize ati “yego twinjiza amafaranga menshi (abakinnyi) ariko ntibitubuza guhura n’ibihe bikomeye mu buzima bwacu, mu mupira w’amaguru dufatwa nk’ibitangaza mu gihe kandi turi abiremwa muntu bisanzwe, buri gihe dusabwa kwitwara neza mu maso y’abatubona haba abakunzi bacu ,abatoza ,abafana n’abandi gusa mu busanzwe ushobora kumara ukwezi cyangwa umwaka utameze neza mu mutwe no mu mubiri gusa ibyo nyiwabivuga mu ruhame ,ibyo rero byo gufatwa nk’ibitabashwa , kutavuga no gushaka kuba umuntu utagira inenge biri mubituma indwara zo mu mutwe z’iyongera cyane iy’agahinda gakabije”.

2. Imiterere y’akazi n’ubuzima abakinnyi b’umupira w’amaguru basabwa kubamo.

Nkuko ishyirahamwe ry’abakinnyi mu bwongereza PFA ryabigaragaje, imiterere  y’akazi n’ubuzima abakinnyi b’umupira basabwa kubamo  biri mu bitera indwara zo mu mutwe harimo ibibazo bituruka ku gitutu cy’akazi aho basabwa kubona itsinzi buri munsi, guhindura amakipe.

Kwibuka30

aho bisaba kwimura imiryango no kugira inshuti nshya , gukora ingendo zihoraho kandi  kure y’imiryango yabo , gufatwa nkaba nyamahirwe muri rubanda no kubaho ubuzima buri ku karubanda n’ibindi biri mu mpamvu zikomeye zishobora gutera indwara z’agahinda gakabije abo abakinnyi basabwa gucunga neza ibintu byinshi mu buzima bwabo

3. Kwigira Ntibindeba no guceceka ku ngingo yerekeye indwara zo mu mutwe

Clarke Carlisle , wahoze akina muri shampiyona y’igihugu y’Ubwongereza, ibinyujije mu nkuru bwite yaciye mu kinyamakuru The Times, yatangaje ko kwigira ntibindeba no kutavuga biri mu bituma abakinnyi bakomeza guterwa n’indwara z’agahinda gakabije aho we byageze naho agerageza kwiyahura ,

Yagize ati:”mu gihe nari mfite ibibazo , nari mbizi ko nabona ubufasha gusa narabyihereranye icyo nicyo gituma indwara zo mu mutwe zikomeye kuko zikubuza guhura n’abantu, kandi ibyo biba bitandukanye cyane nibyo wowe uba ukeneye icyo gihe, kudahura n’abandi no kwigira sibindeba kandi bikomeye ni ikibazo gihambaye cyane, kandi mu gihe bititaweho ntiwakira cyagwa ngo umenye niba wahuye n’ibimenyetso mpuruza”.

Ikibazo cy’indwara zo mu mutwe ku bakinnyi  b’umupira w’amaguru cyakemurwa gute?

Hagiye hatangwa inama ku buryo inama n’imyanzuro yafatwa kugira ngo hahashywe indwara zo mu mutwe by’umwihariko ku bakinnyi b’umupira w’amaguru, ibyo byatumye inzego nyinshi harimo urugaga rw’abakinnyi b’abigize umwuga FIFPRO n’amahyirahamwe mu bihugu biga ku ngamba zo gukumira icyo kibazo.

Mu buryo icyo kibazo cyakemurwa harimo:

1.Kwigisha no kwongerera abakinnyi ubumenyi kubyerekeye indwara zo mu mutwe

Hashingiwe ku buhamya bw’abakinnyi batandukanye , byagaragaye ko kutagira amakuru ku byerekeye indwara zo mu mutwe biri mu bibazo abakinnyi bafite kandi ibyo bikaba byabagiraho ingaruka mu gihe barwaye izo ndwara , nicyo cyatumye rero urugamba rwo kwigisha no guhugura ruba nyambere mu guhangana nicyo kibazo aho kuva nko kuva muri 2013, ishyirahamwe ry’abakinnyi babigize umwuga FIFPRO ryashyizeho umushinga wo guhangana n’ikibazo cy’indwara zo mu mutwe ku banyamuryango baryo (abakinnyi) , muri uwo mushinga hashyizweho uburyo bwizewe bwo kwigisha ibyerekeye indwara zo mu mutwe nuko bahangana nazo. Ibyo byatumye hashyirwaho abaganga b’inzobere mu mashyirahamwe y’umupira mu bihugu sibyo gusa kandi bakanguriye amakipe gushyiraho abakozi bahoraho bashinzwe gufasha abakinnyi mu ndwara zo mu mutwe.

2.Ubushakashatsi bw’ihariwe ku ndwara zo mu mutwe ariko by’umwihariko ku bakinnyi ba ruhago

Indwara zo mu mutwe ni nyinshi kandi zifata abantu batandukanye bishingiye kandi ku mpamvu zitandukanye gusa usanga abakinnyi bijyanye n’ubuzima babaho usanga bafite ibyago biri hejuru byo gufatwa  /kurwara izo ndwara ,nicyo gituma Ishyirahamwe ry’abakinnyi babigize umwuga ryemeye gukora ubushakashatsi buhoraho aho binjira mu buzima bw’umukinnyi mu kibuga no hanze yacyo , sibyo gusa kandi yashyizeho uburyo abakinnyi bazajya basangiza inkuru zabo bwite abakunzi ba ruhago ku isi  yose biciye ku mbuga nkoranyambaga za FIFPRO kuburyo bizoroha kubona amakuru no gukusanya amakuru y’ubushakashatsi.

3. Kwita ku byiza kurusha ibibi

Mu nama zitangwa mu rwego rwo guhangana n’indwara zo mu mutwe bitari umwihariko gusa ku bakinnyi b’umupira w’amaguru  nkuko urubuga rwa www.camh.ca ,rubitangaza hiyongeraho guhindura imyumvire aho umuntu asabwa kwibanda ku byiza kurusha ibibi, nubwo mu buzima busanzwe umuntu anyura mu byiza n’ibibi bityo kwibanda ku bibi bishobora kuba bibi cyane aho usanga umuntu atakishimira ubuzima ibyo rero byongera ibyago byo kugira agahinda gakabihje n’izindi ndwara zo mu mutwe.

Ibi rero by’umwihariko ku bakinnyi, hashingiwe ku buhamya bwa Paul Pogba ngo abakinnyi babazwa cyane no gutsindwa mu kibuga ,kubura umwanya wo gukina n’ibindi, nubwo baba bafite amafaranga menshi kandi banabayeho neza muri rusange biragorana ko bakwita ku byiza kurusha ibibi aho usanga akenshi ubuzima bwo mu kibuga bugira agaciro mbere y’ibindi byose aho basabwa guhora bakora kandi bagaragara neza mu maso ya rubanda  aho basabwa kandi kubona itsinzi buri gihe ,ibyo kandi bakabihuza no kubaho ubuzima bw’ikitegererezo no hanze y’ikibuga , rero kwibanda kubyiza bafite no kudashyira imbaraga mu bitagenda ni uburyo bwiza bwo kwirinda no kugabanya ibyago byo gufatwa n’indwara zo mu mutwe.

Nk’uko urubuga namica.org rubitangaza, mu bimenyetso mpuruza by’indwara zo mu mutwe harimo kugira ubwoba bukabije bw’ahazaza, kumva ubabaye bikomeye, guhindagurika gukabije kw’amarangamutima, kureka ibikorwa byagushimishaga mu busanzwe, kubura ibitotsi , kugira impinduka zihutiyeho mu mirire ngo kurya cyane cyangwa kubinanirwa, kubatwa n’inzoga cyangwa ibiyobyabwenge n’ibindi.

Gianluigi Buffon ni umwe mu bigeze kurwara indwara y’agahinda gakabije kugeza aho umutima wenda guhagarara.

Inkuru ya Eric KAMANZI

Leave A Reply

Your email address will not be published.