π€πŒπ€π“π„πŠπ€ 𝐘’π€πŒππ€π’π€πƒπ„π‘πˆ π•π„ππ„π“πˆπ€ π’π„ππ”πƒπ€ππƒπˆ 𝐔𝐇𝐄𝐑𝐔𝐓𝐒𝐄 πŠπ–πˆπ“π€ππ€ πˆπŒπ€ππ€

4,981

Amb. Venetia Sebudandi mwene AndrΓ© Sebudandi na SpΓ©ciose Mukarukwaya wize amashuri yisumbuye mu gihugu cya Uganda ku ishuri rya Trinity College Nabbingo yakomereje muri Kaminuza ya Clermont Ferrand aho yakuye impamyabumenyi mu byerekeye indimi n’ubuvanganzo maze akomereza muri Kaminuza ya Westminster Yifashishije Umuryango w’ubwami bw’u Buganda yari yarashatsemo,Venetia Sebudandi yagize uruhare rukomeye mu kubohora igihugu cy’u Rwanda by’umwihariko mu gutera inkunga Ingabo z’inkotanyi zari ku ITABARO

Nyuma y’uko igihugu cy’u Rwanda kibohowe, Venetia Sebudandi yakoze imirimo itandukanye muri Leta y’u Rwanda ari umu Diplomate harimo nko gukora muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ndetse no guhagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye. Zimwe mu nshingano yahawe harimo nko kuba umuyobozi ushinzwe ’Protocole’ muri Ambasade y’u Rwanda i Paris mu Bufaransa, nyuma aza no kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu cy’u Bufaransa Yabaye kandi Ambasaderi uhagarariye u Rwanda mu Busuwisi maze aza no kuba Intumwa ihoraho y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.

Amb.Sebudandi wari umwe mu bagize komite ya komisiyo y’ububanyi n’amahanga yabaye kandi yahagarariye u Rwanda mu gihugu cy’Ubuyapani aho yanahagaririye u Rwanda mu bihugu bitandukanye birimo Malaysia, Philippines, Thailand ndetse aza no kuruhagararira muri SuΓ¨de, NorvΓ¨ge n’ibindi

Ambasaderi Sebudandi Venetia tuzahora twibuka wari waravukiye i Gahini ku itariki ya 29 Ukwakira mu mwaka w’1954 yitabye Imana ku wa mbere, ku itariki ya 13 Ugushyingo mu mwaka w’2023 aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Abamenye bose Amb.Sebudandi yaba abamumenye ari muto, abamwigishije, abo biganye, inshuti ze bamwibukira ku rukundo rudasanzwe yakundaga abantu,akaba umubyeyi uhorana impuhwe,imbabazi n’umunezero ariko akagira umwihariko wo kurangwa n’isuku no gukunda gusenga cyane, naho abakoranye na Amb.Sebudandi mu mirimo itandukanye yo mu nzego za Leta bakamwibukira ku ishyaka, ubwitange n’umurava yagaragazaga mu kazi kandi akabikora aciye bugufi atega amatwi buri wese wamugiraga inama.

Abo mu muryango we kandi bamwibuka nk’indashyikirwa mu bikorwa byose yakoraga, bakamwibukira ku rukundo yakundaga igihugu cye,uko yabashyigikiraga bose ndetse akifuza ko buri wese yatera imbere. Ambassadeur Sebudandi Venetia yaherekejwe kandi ashyingurwa mu cyubahiro ku wa gatandatu, ku itariki ya 18 Ugushyingo mu mwaka w’2023. Umuhango wo kumusezeraho mu cyubahiro witabiriwe na Nyakubahwa Mme Jeanette Kagame, Ange Kagame, abayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu z’u Rwanda na Uganda, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’abagize umuryango w’u bwami bw’u Buganda barimo umuhungu w’Amb.Venetia, Igikomangoma Kiweewa, Minisitiri w’Intebe Wungirije w’ubwami bw’u Buganda

✊🏾
πŸ‡ΊπŸ‡¬

#OwekitibwaRobertWaggwa Nsabirwa, Igikomangoma #DavidKintuWasajja na #NnalinyaAgnesNabaloga wari uhagarariye Umwami w’u Buganda Kabaka Ronald Mutebi

Comments are closed.