50 Cent yatangaje ko agiye kugaruka muri muzika nyuma y’imyaka 9 atagaragara muri urwo ruhando

8,270

Curtis James Jackson, Umuraperi w’Umunyamerika wamamaye nka 50 Cent, yatangaje ko agiye kugaruka gukora umuziki nyuma y’imyaka icyenda atagaragara.

Iki cyamamare mu njyana ya ‘hip-hop’ cyavuze ko ari ikibazo cy’igihe gusa, abantu bagatangira kubona ibikorwa bye muri uyu mwaka, harimo filime nshya, ibiganiro kuri televiziyo, ndetse n’umuziki mushya.

Ibi yabitangarije ku rubuga rwa Instagram, aho yashyizeho ifoto ya Eminem yanditsetseho ko ‘Eminem ari umuraperi ukurikiranwa cyane kuri YouTube mu 2022’, ari na ko yagarukaga ku bikorwa bye muri uyu mwaka mushya harimo no gusubira mu muziki.

Mu magambo ye 50 Cent yanditse ati “Uwo ni umuhungu wanjye, nzajya nibutsa abantu ko meze neza muri uyu mwaka, umuziki mushya, Televiziyo nshya, filime nshya, reka tugende”!

Gusa bamwe ntibumva ukuntu 50 Cent yaba ateganya gushyira hanze imiziki mishya, bagendeye ko atigeze ashyira hanze alubumu n’imwe kuva kuri ‘Animal Ambition’ aheruka gushyira hanze muri 2014.

Mu Ukuboza 2021, yatangaje ko azashyira ahagaragara alubumu imwe mbere y’uko ava mu muziki.

Ati: “Mwishimire alubumu yanjye itaha ishobora kuba iya nyuma. Nateye hip-hop imyaka cumi n’ine yose, n’iyo utanyizera, ariko imibare ntizigera ibeshya”.

50 Cent avuga ko alubumu ateganya gushyira hanze izaba yitwa ‘Street King Immortal’.

Comments are closed.