Burera: Abana babiri bapfiriye mu nzu bazize imbabura

8,155

Abana babiri b’abahungu, basanzwe mu nzu bamaze gushiramo umwuka, bikaba bivugwa ko abo bana bazize imbabura nyina yari yasize mu nzu yaka.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Rusumo mu Murenge wa Butaro, Akarere ka Burera, mu ma saa yine z’ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 1 Mutarama 2023.

Iyo mbabura yaka nyina yasize ayiteretse mu nzu, abo bana ndetse na se bari baryamyemo, arakinga ajya mu baturanyi. Nyuma abaturage baje kubona hari ibintu birimo guhira muri iyo nzu, batabaye basanga abo bana bamaze gushiramo umwuka.

Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, agira ati “Iyo mbabura nyina w’abo bana yayisize mu nzu yaka, abana na se baryamye, arakinga ajya mu baturanyi. Abahanyuze baje kubona ibintu birimo kwaka muri iyo nzu, bagerageza kuyikingura, basanga abana bamaze gushiramo umwuka, papa wabo we bamukuramo amerewe nabi cyane, bamwihutishiriza kwa muganga aho ubungubu akirimo kwitabwaho”.

Abo bana, umwe yari afite imyaka itanu undi umunani. Bombi hamwe na se nta bikomere cyangwa ubushye babasanganye ubwo bakurwaga muri iyo nzu, bigakekwa ko bazize kubura umwuka, kwatewe n’iyo mbabura yakaga, dore ko n’abazimije iyo nkongi, ngo kwinjiramo byabanje kubagora, yewe na nyuma yo kuyizimya, ngo yaririmo icyuka gishyushye cyane.

Mayor Uwanyirigira, yibukije ababyeyi kwirinda uburangare, kuko buteza impanuka.

Yagize ati “Ntibyari bikwiye ko umubyeyi asiga abana mu nzu ifunze, ziriya saha, baryamye n’imbabura yaka. Ababyeyi bakwiye kwita ku bana n’umuryango, bakirinda kudohoka n’uburangare, kuko biteza impanuka nka ziriya, zitwara ubuzima bw’abantu cyangwa zikabasigira ubumuga”.

Abana bashyinguwe ku wa Gatatu tariki 4 Mutarama 2023. Nyina we yatawe muri yombi, kugira ngo iperereza rikorwe, mu gihe umugabo akivurirwa mu bitaro bya Butaro.

Abana babiri b’abahungu, basanzwe mu nzu bamaze gushiramo umwuka, bazize imbabura nyina yari yasize mu nzu yaka.

Leave A Reply

Your email address will not be published.