Urukiko rwatangiye kuburanisha mu mizi Rusesabagina na bagenzi be.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2021, Paul Rusesabagina na bagenzi be 20 bashinjwa ibyaha bifitanye isano birimo iby’iterabwoba, batangiye kuburanishwa mu mizi n’Urukiko Rukuru.
Urubanza rurimo kuburanishirizwa mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga mu Mujyi wa Kigali, ariko hakanifashishwa ikoranabuhanga kugira ngo abantu bose babyifuza barukurikirane banyuze ku mbuga nkoranyambaga zirimo na YouTube.
Ahagana saa mbiri n’igice abaregwa bose uko ari 21 bari bageze mu cyumba cy’iburanisha mu mwambaro w’Iroza. Mu baregwa harimo Nsabimana Calixte (Sankara), Hermand Ndayisaba n’umugore umwe witwa Angelina Mukandutiye, akaba ari mu bashinjwa hamwe n’abarwanyi ba FLN.
Angelina Mukandutiye yakunze kumvikana mu rubanza rwa Nyakwigendera Maj Gen. Laurent Munyakazi, by’umwihariko ku ruhare yagize mu bwicanyi bwakorewe kuri Kiliziya ya Ste Famille mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo yari umugenzuzi w’amashuri mu Karere ka Nyarugenge.
Uwo mugore umwe rukumbi yoherejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2019 nyuma yo gufatirwa mu mashyamba ya RDC, akaba yarazanye n’irindi tsinda ry’abarwanyi ba FLN bafatiwe mu birindiro byabo.
Muri uru rubanza akurikiranyweho kuba ari bahoze ari abanyamuryango b’imena ba FLN kuko yayibereye Komiseri akiri mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Urubanza rwitabiriwe n’abunganizi mu by’amategeko batandukanye, aho Rusesabagina yunganirwa na Me Gatera Gashabana mu gihe Sankara we yunganiwe na Me Moise Nkundabarashi
Umuvugizi w’Inkiko Mutabazi Harrison yabwiye itangazamakuru koikoranabuhanga ryifashishishijwe kugira ngo abantu babyifuza bose babashe gukurikirana urwo rubanza rurimo kuburanishwa uko rwajabaye.
Kuba urubanza rurimo kubera mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ruherereye ku Kimihurura, byaturutse ku busabe bw’abaregwa, ubushinjacyaha, abunganizi mu mategeko ndetse n’abaregera indishyi bifuzaga ko baburana imbonankubone,
Paul Rusesabagina amaze amezi arenga atanu mu Rwanda aburana ku bijyanye n’ifungurwa ry’agateganyo, ndetse na bagenzi be bgiye bafatwa mu bihe bitandukanye bifuze ko imanza zabo zahuzwa kuko ngo ari we wari shebuja wabo.
Uyu munsi na none yongeye gushimangira ko atari Umunyarwanda, nubwo yabivuze mu Kinyarwanda, asaba ko bikwiye gukosorwa mu myirondoro yabitswe n’urukiko.
Abari abavugizi ba FLN ari bo Nsabimana Callixte na Nsengimana Herman bagiye bifuza kenshi ko urubanza rwabo ruhuzwa n’urwa Paul Rusesabagina, kuko ngo ibyo baregwa bifitanye isano n’ibyo aregwa.
Umwanzuro wo guhuza izi manza wafashwe n’urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka tariki ya 3 Ukuboza 2020, Ubushinjacyaha na bwo bukaba bwaragaragazaga ko gutandukanya izi manza byazatwara igihe kinini kugira ngo zirangire kandi ibyaha aba bose baregwa ari bimwe.
Byitezwe ko Paul Rusesabagina wari Perezida w’Impuzamashyaka (MRCD) ari na yo yashinzwe umutwe wa FLN yisobanura ku byaha 9 birimo iterabwoba, kurema no gutera inkunga imitwe irwanya u Rwanda n’ibindi.
(Src:Imvahonshya)
Comments are closed.