Bamwe barimu barinubira ingwa bakoresha ku itegeko rya REB bakavuga ko zishobora kubatera uburwayi
Bamwe mu barimu bakomeje kwinubira ingwa bakoresha ku itegeko rya REB, bavuga ko usibye kutandika, zitumuka cyane bikaba byabatera uburwayi.
Ni ikibazo kimaze iminsi ndetse abarimu bavuga ko bagiye bakigeza ku babakuriye nabo bakakigeza ki Kigo cy’igihugu cyita ku Burezi (REB), ariko nticyabona igisubizo.
Umwe mu barimu ukorera mu Karere ka Nyanza ariko utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara, avuga ko ingwa bakoresha zitumuka cyane zigatuma bagira indwara zo mu buhumekero.
Ati “Twarabivuze ndetse batubwira ko bagiye kuzihindura ariko ntacyo babikozeho, ziratumuka cyane mbese iyo uri kuzikoresha ni nk’aho uba uri mu ivumbi, ndetse n’abana bamwe bicara imbere ubona bibajena rwose iyo ndi kwandika cyangwa ndi gusiba”.
Ati “Kuba batarabikemuye kandi twarabigaragaje byatweretse ko batabyitayeho, twahisemo kwigurira, nk’ubu ikarito twatangiye tuyigura amafaranga y’u Rwanda 2500, none ubu zarazamutse. Naho izo ngwa tunenga uretse gutumuka nk’ifu zibamo umusenyi wakwandika bigakobora ikibaho, ukagenda uyivuna n’ibyo wandika bitagaragara”.
Akomeza avuga ko birinda ariko ntibibabuza kugirwaho ingaruka n’iryo vumbi kimwe n’abana bigisha kuko iyo zitumuka nabo zibageraho.
Hari undi mwalimu wo mu mujyi wa Kigali yavuze ko yahisemo kwigurira ingwa akoresha mu kwigisha nyuma y’uko yari amaze kwivuza inshuro 4 indwara z’ubuhumekero, ariko ntibikunde ko zikira kuko yakomezaga akazi n’indwara igakomeza.
Avuga ko Icyo bifuza ari uguhabwa ingwa nziza kandi zitagira ingaruka ku buzima, kuko izo bigurira nta kibazo zibatera kandi nazo Leta yazigura.
Mujyanama Ignece ni umuyobozi w’ikigo cy’amashuri mu Karere ka Musanze, avuga ko abarimu bahabwa ingwa ariko bahora bitotomba kuko ari mbi.
Agira ati “Nk’ubu baduhaye ingwa z’ubwoko bubi cyane tudakeneye, kuko abarimu bahora bitotomba kubera ingwa mbi, zidutera uburwayi, nibaziduhe ariko baduhe ingwa nziza”.
Mu makuru Kigali Today yashoboye kumenya ni uko buri mwarimu mu mashuri abanza agenerwa ingwa enye ku munsi, naho umwarimu mu mashuri yisumbuye akagenerwa ingwa umunani, ibyo bijyana n’uko abarimu bari mu karere babarirwa ingwa bazakoresha ku gihembwe maze ikigo cya REB kigatanga isoko zaboneka zikoherezwa ku bigo by’amashuri.
Rwiyemezamirimo uhabwa isoko niwe ushobora gutanga ingwa zitujuje ubuziranenge igihe Ikigo cya REB cyatanze isoko kitagenzuye izaguzwe.
Kigali today dukesha iyi nkuru yagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa REB kuri Telefoni ntibyakunda, icyakora ikigo cy’ubucuruzi kitwa ‘Rwanda manufacturing and trading co ltd’, kiri mu bigo byahawe isoko ryo gutanga ingwa mu bigo by’amashuri, kivuga ko ingwa gitanga zifite umwimerere.
Gusa ngo cyagiye kibona amakuru avuga ku ngwa zitangwa zitameze neza ariko ko izo zitari muzo cyatanze ndetse n’uturere batanzemo ingwa nta kibazo kirahagaragara.
Comments are closed.