Leta ya DRC irashinja FDLR kuba inyuma y’urupfu rwa ambasederi w’Ubutaliyani muri icyo gihugu.

6,712
Luca Attanasio ambasaderi wa Italy muri DR Congo

Leta ya Repubulika iharanira demokrasi ya Congo irashinja umutwe wa FDLR kuba ariyo yagabye igitero cyasize gihitanye ambasaderi w’Ubutaliyani muri DRC.

Nyuma y’urupfu rwa Bwana Luca Attanasio wari intumwa y’igihugu cy’Ubutaliyani muri Repubulika iharanira demokrasi ya Congo, Abategetsi bo muri icyo gihugu barashinja umutwe w’iterabwoba wiganjemo abasize bakoze jenoside mu Rwanda FDLR kuba aribo bagabye icyo gitero cyaje kuraswamo uwo mu diplomate w’igihugu cy’Ubutaliyani.

Marie Tumba, ministre w’ububanyi n’amahanga muri Congo, yabwiye abanyamakuru ko leta iri gukora iperereza ku iyicwa rya Luca Attanasio n’abandi bantu babiri biciwe hamwe na we, ariko ko FDLR ariyo iri inyuma y’ibyo bitero.

Marie Tumba Nzeza | Radio Okapi

Marie Tumba ati:”Nta bandi bari inyuma y’icyo gitero usibye FDLR

Umukuru w’intara ya Kivu ya ruguru Carly Nzanzu yavuze ko abantu bitwaje intwaro bateye urukurikirane rw’imodoka zarimo abantu barindwi nk’isaha ebyiri n’igice za mu gitondo. Avuga ko babanje kwica umushoferi w’umunyekongo wakorera PAM (WFP), abandi bahita babatwara muri parc ya Virunga. Avuga kandi ko abarinda parc bashoboye kurokora bane muri bo ariko mbere yo guhunga, abateye bahita babanza kurasa ambasaderi n’umurinzi we, nyuma bahavuye nibwo byatangajwe ko bapfuye.

Imodoka yari arimo bivugwa ko ari iy’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa PAM.

Umupolisi w’umutaliyani wari kumwe na ambasaderi hamwe n’undi muntu wa gatatu utaramenyekana neza, nabo barishwe.

Federico D’Incà minisitiri w’Ubutaliyani ushinzwe imikoranire n’inteko ishingamategeko yatangaje ko “leta y’Ubutaliyani iri gushyira imbaraga mu kumenya ukuri” kuri uru rupfu.

Comments are closed.