Rubavu: Umwana yari yarabuze umurambo we uboneka mu Kivu nyuma y’iminsi itatu

7,105

Umwana w’umuhungu witwa Nzayisenga Gyslain yaburiwe irengero tariki 11 Werurwe 2021, ababyeyi bamushaka bazi ko yagiye gusura abandi bana aho batuye mu Kagari ka Kivumu, Umurenge wa Gisenyi ariko bakomeza kumubura kugeza basanze umurambo we mu mazi y’ikiyaga cya Kivu.

Image result for Lake Kivu

Umuyobozi w’Umudugudu uwo mwana yabarizwagamo, Matusita Francis, avuga ko ikibazo bakimenye mu masaha y’ijoro uwo mwana yaburiyemo bakamushaka akaburirwa irengero kugeza abonetse yapfuye.

yagize ati “Umwana w’umukozi yamubuze kuva saa munani akeka ko yagiye gukina n’abandi, naho twe twabimenye saa tatu z’ijoro, dutangira kubaririza aho yanyuze. Iryo joro twazengurutse mu bana bahuye nawe, ariko bose bakaduhakanira. Twakomeje ibikorwa byo gushakisha ndetse dukoresha radio n’imbuga nkoranyambuga ariko turamubura”.

Matusita avuga ko hari umwana bigaragara ko babonanye bwanyuma ariko akabima amakuru y’aho umwana yagiye.

Ati “Hari umwana baherukana bwa nyuma, twakomeje kumutota ngo atubwire aho yarengeye ariko atubwira ko batamaranye igihe kinini, twakomeje gushaka inzira umwana muto nk’uwo yanyuramo biratuyobera”.

Mu gitondo tariki 14 Werurwe 2021, Niyonsenga Léonard, umubyeyi wa Nzayisenga yazindukiye ku kiyaga cya Kivu kuko amakuru yose babonaga yagaragazaga ko umwana yagiye ku kiyaga.

Matusita ati “Umubyeyi we rero yampamagaye nkiryamye ambwira ko umurambo w’umwana bawusanze ku kiyaga cya Kivu hafi y’ahitwa kwa Nyanja, twagiyeyo tuhahurira n’inzego z’umutekano bawujyana mu buruhukiro, gusa benshi bagize amakenga ku bikomere bamusanganye mu ijosi bakeka ko yishwe. Ibyo byatumye dusubira kuri wa mwana babonanye bwa nyuma turamubaza aratwemerera ko bajyanye ku kivu ari babiri bihishe kubera ikiyaga gifunze, bahitamo kujya kogera ahantu hatagaragara”.

Akomeza agira ati “Yatubwiye ko bijugunye mu mazi umwe ajya ibumoso undi ajya iburyo ariko ubwo yahindukiraga abona umutwe wa Gyslain, amuhamagaye ntiyitaba akomeje kumwegera abona ntakoma niko kugira ubwoba ahita yitahira”.

Matusita avuga ko babajije uwo mwana impamvu atabibabwiye mbere abasubiza ko byatewe n’ubwoba atinya ko bamukubita.

Ati “Umwana twaramubajije arashyira aratwemerera ko nta wamugiriye nabi ahubwo ashobora kuba yarikubise ku ibuye. Ibi kandi twabyemejwe nuko aho umwana yatubwiye basize imyenda twahasanze iya mugenzi we”.

Uwo muyobozi yasabye ababyeyi muri rusange gukurikirana abana babo, cyane cyane bababuza kujya ku kiyaga igihe cyose babishatse.

Ati “Ndabasaba mbingize, uyu mwana yari mu mwaka wa gatandatu ubanza, yari umwana ukunzwe wishimiwe n’umuryango we, ariko ubu ntibakimufite. Ibi bibere abandi isomo baganirize abana bababwire ububi bw’ikiyaga cya kivu kuko tuzi benshi kidutwara tukibakunze”.

Ababyeyi ba Gyslain basaba ubuyobozi bw’akarere gushyiraho uburinzi ku nkengero z’ikiyaga kuko barinda ahasanzwe hogerwa none abantu bakaba bajya kogera ahandi hihishe kandi habi kuko hari ibibuye binini bituraho bikabakomeretsa bigatuma barohama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste, yemeza urupfu rw’uwo mwana akavuga ko ibikorwa by’iperereza bikomeje, cyakora asaba ababyeyi kurinda abana kujya koga ku kiyaga cya Kivu kuko ibikorwa byo koga bitemewe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Niyonsenga Gyslain yigaga mu mashuri abanza mu mwaka wa gatandatu ku ishuri ryigenga rya EPG, akaba yarabuze yari kumwe n’umukozi.

Ibikorwa byo koga mu kiyaga cya Kivu birafunze kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda, ndetse hashyizweho uburinzi bubuza abantu kujya koga mu mazi uretse abatembera n’ubwato, gusa ibi ntibibuza ko abashaka koga bajya ahatarinzwe akaba ariho bogera, mu gihe ariho habi bitewe n’umurebure n’ibibuye biri mu mazi.

Comments are closed.