Bamwe mu bakuru b’ibihugu bya Afrika bamaze kugera muri Tanzaniya gusezeraho bwa nyuma Magufuli.

6,457
Ahashyizwe umurambo wa Magufuli i Dodoma

Amwe mu magambo y’agahinda yagiye avugwa na bamwe mu bayobozi b’ibihugu bya Afrika bamaze kugera mu muhango wo guseraho prezida Magufuli uherutse kwitaba Imana.

Ni umuhango watangiye uyu munsi kuwa mbere ubera ku murwa mukuru wa politiki w’icyo gihugu cya Tanzaniya ahazwi nka Dodoma.

Abaperezida 10 b’ibihugu bya Africa biteganyijwe ko bagera i Dodoma mu murwa mukuru wa Tanzania ahari kubera umuhango wa leta wo gusezeraho John Magufuli.

Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe n’abandi bari muri Tanzania gusezera bwa nyuma kuri Magufuli, ku rubuga rwa Jamhuri i Dodoma.

Mu ijambo rye Tshisekedi yavuze ko DR Congo iri gusenga kandi yifatanyije n’Abatanzania muri ibi bihe barimo.

Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo yavuze ko igihugu cye cyatangiye kwigisha Igiswahili kubera umuhate wa Magufuli kugira ngo uru rurimi rukoreshwe.

Abakuru b’ibihugu birimo Kenya, Zambia, Morocco, Namibia, Malawi na Botswana nabo bari mu bari i Dodoma uyu munsi.

Abandi barimo minisitiri w’intebe w’u Rwanda, visi perezida w’u Burundi, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola n’intumwa z’imiryango y’ibihugu Tanzania ibamo nka SADC na EAC.

Nyuma yo gusezerwaho i Dodoma umurambo wa Magufuli uzajyanwa gusezerwaho muri Zanzibar, na Mwanza mbere yo gusezerwaho bwa nyuma no gushyingurwa aho akomoka hitwa Chato mu majyaruguru ya Tanzania.

Perezida wa Malawi asinya mu gitabo cyateguwe

Prezida wa Malawi ari gusezeraho bwa nyuma Magufuli

Perezida Emmerson Mnangagwa

Mnangagwa wa Zimababwe nawe amaze kuhagera.

Perezida Tshisekedi avuga ijambo rye i Dodoma

Prezida wa DRC Tchisekedi nawe ari mu bitabiriye uwo muhango

Perezida Kenyatta ageza ijambo rye ku bari i Dodoma

Kenyatta nawe amaze kuhagera

Comments are closed.