Umuyobozi ukomeye muri Congo yagabiye inka 30 Umuhungu wa james Kabarebe mu bukwe bwe

43,394

Vital KAMERHE yitabiriye ubukwe bw’umuhungu wa James KABAREBE maze asiga amugabiye inka

Mu bukwe bw’umuhungu wa Gen James KABAREBE Bwana SUNDAY KABAREBE bwabaye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 4 Mutarama 2020 ubukwe bwari bwitabiriwe n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru mu gihugu cy’u Rwanda, mu bantu bo mu nzego zo hejuru bagaragayemo, barimo na Bwana VITAL KAMERHE umuyobozi wa kabine muri prezidansi y’igihugu cya Repubulika iharanira Demokrasi ya Kongo wazanye n’umugore we HAMIDA KAMERHE mu ndege yabo bwite (jet privé). Muri ibyo birori, mu ijambo rye, Bwana KAMERHE VITAL yashimiye kuba yaratumiwe muri ubwo bukwe, ndetse agabira inka 30 Sunday KABAREBE wari wagize ubukwe.

Sunday KABAREBE umuhungu wa James Kabarebe waraye ugize ubukwe.

Sunday KABAREBE yakoze ubukwe n’umukobwa wigaruriye umutima we witwa RAYAH MUTESI akaba ari n’umukobwa wa Colonel Eugene RUZIBIZA. Ubukwe bwa Sunday KABAREBE bwabereye mu busitani bwa SANO PARK mu Murenge wa RUSORORO.

Comments are closed.