Kera kabaye ikipe ya Manchester United yemeye kurekura PAUL POGBA

8,737

Nyuma y’aho Paul Pogba agaragarije ko atagikeneye gukinira ikipe ya Manchester, iyo kipe nayo yemeye kumurekura.

Abakurikiranira hafi ruhago yo mu Bwongereza imwe muzikunzwe cyane ku isi, bamaze igihe bumva umubano utameze neza hagayi y’uno Mufaransa Paul Pogba n’ikipe ye ya Manchester United, ikipe yamuguze akayabo itigeze itangs ku mukinnyi uwo ariwe wese.

Muri uko kutumvikana hagati y’impande zombi, kuko ikipe ya MAN U itifuzaga kuba yarekura uno mukinnyi, kuri ubu kera kabaye, iyo kipe yemeye kumurekura ikaba yamuha ikipe ya INTER DE MILAN yo mu Butaliyani ariko nayo ikabaha umunya Argentine witwa LAUTARO MARTINEZ nawe uri kubica bigacika muri icyo gihugu cy’Ubutaliyani. Nubwo bimeze uko nguko, hari andi makipe menshi kandi akomeye yifuzaga cyane uno mu Faransa, nka Real Madrid ikipe yo mu gohugu cya Espagne itozwa n’umufaransa mugenzi we ZIDANE, hakaza n’ikipe ya Juventus yifuza cyane ku buryo budasanzwe uwo mukinnyi PAUL POGBA.

Paul Pogba yageze bwa mbere mu ikipe ya MANCHESTER UNITED mu mwaka w’imikino wa 2009-2010 ayivamo mu mwaka wa 2012 yerekeza mu ikipe ya Juventus nayo aza kuyivamo mu mwaka w’i 2015 aguzwe akayabo asubira muri MANCHESTER UNITED.

Pogba yari amaze gukinira imikino igera ku 125 yose, atsinda ibitego 38 ariko atanga imipira myinshi cyane yavuyemo ibitego.

Leave A Reply

Your email address will not be published.