Nyanza: Gitifu HABINEZA yagize icyo avuga nyuma yaho Disi Dieudonné amusabiye kwirukanwa

9,436
Kwibuka30
Athletics isn't always about times and distances « Jon Mulkeen

Nyuma yo gusabirwa kwirukanwa, Bwana HABINEZA Jean Baptiste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi yagize icyo avuga ku kibazo cye na Disi Dieudonné.

Kuri uyu wa gatanu w’icyumweru gishize taliki ya 2 Mata 2021, uwitwa DISI Dieudonné, umunyarwanda wamenyekanye cyane mu mukino wo gusiganwa ku maguru, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yandikiye ministre w’ubutegetsi bw’igihugu Honorable GATABAZI JMV amusaba kwirukana Umugabo witwa HABINEZA Jean Baptiste, usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi, umurenge uherereye mu Karere ka Nyanza.

Disi Dieudonné, mwene Disi Didace, yandikiye Ministre avuga ko muri kino gihe Abanyarwanda bagiye kwinjira mu cyumweru cyo kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi, byaba byiza Ministre abaye ahagaritse mu mirimo ye Bwana HABINEZA Jean Baptiste kubera ko ngo uwo mugabo yatanze amakuru atari yo y’imibiri ya bene se (Ba Dieudonné) bishwe muri Genoside yakorewe abatutsi, ubwo butumwa bwagiraga buti:”

Nyakubahwa Minisitiri, nabasabagako muri iki gihe twitegura kunamira inzirakarengane zakorewe genocide yakorewe abatutsi mwaba muhaye ikiruhuko HABINEZA J BAPTISTE gitifu w’umurenge wa Nyagisozi ( Nyanza)kubera igikorwa gipfobya genocide yakoze ubwo yari gitifu w’umurenge wa Kibirizi”

Disi yakomeje avuga ati:”kubera ubuhamya butaribwo byatumye abatwiciye bagirwa abere.”

Kwibuka30

Nyuma yo kumva ayo makuru no gusoma ubwo butumwa yageneye Ministre, twashatse kuvugana na Bwana HABINEZA Jean Baptiste kuri ubu utakiyobora umurenge wa Kibirizi, ahubwo ayobora uwa Nyagisozi muri ako karere nyine ka Nyanza, maze agira icyo atubwira, ku murongo wa terefoni, Bwana Habineza Jean Baptiste yagize ati:“…Mu bisanzwe ibi ni ibintu bimaze igihe kitari gito, kandi hari aho biri rwose, sinibaza impamvu abantu bahitamo ino nzira y’itangazamakuru”

Bwana HABINEZA Jean Baptiste, ni umwe mu bantu bagizweho ingaruka na Genoside yakorewe Abatutsi, yakomeje avuga ko icyo kibazo cyabo cyashyikirijwe inkiko ndetse zigira icyo zigikoraho, yagize ati:“Iki kibazo cyageze mu nkiko rwose, mu bushishozi bw’ubutabera, hari icyo bagikozeho, keretse niba we ubwe atizera ubutabera, naho ubundi sinumva impamvu bikiwiye kunyuzwa mu itangazamakuru no kuri za social media, ibindi birenze ibyo jye numva nabyita gusebanya, sinapfobya genocide rwose, nzi icyo bivuze, jye nizeye ubutabera, muri iki gihugu ntawukirenganywa pe”

Imboni y’ikibazo mu maso y’abanyamategeko

Uwitwa Eric Ngabonziza, ni umunyamategeko umaze imyaka isaga icumi muri uwo mwuga, yagize ati:”…Mu by’ukuri ba Gitifu ni abakozi ba ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu, bashobora guhagarikwa ku kazi n’umukoresha wabo mu mpamvu ziteganywa n’itegeko, ntabwo ari DISI Dieudonné ugomba kubisaba kuko atariwe ukorera evaluation ba Gitifu, inzira nziza Disi yanyuramo, ni iy’ubutabera gusa…”

Abdon MBONYINTEGE ukora mu rugaga rw’abanyamategeko ati:” Disi nibyo arababaye, kandi koko birumvikana, ariko yanyuze ahatariho, inkiko zonyine nizo zihamya umuntu icyaha, niba rero yarashyikirije ikibazo cye inkiko, ntekereza ko yagakwiye kuba yihanganye, n’ubundi ministre ntiyirukana umukozi w’umu technicien nk’ababoyi ba kera…”

MUNYAKAZI Eulade ati:”Buriya buryo bwa Disi Dieudonné bubaho cyane, babwita ‘shout’, bukorwa iyo urega abonye ibisubizo by’inkiko bitinze, buriya ninko kwibutsa inzego ko zakongera gukurikirana ikibazo kuko kubwe aba abona baramutindiye”

Kugeza ubu Bwana HABINEZA Jean Baptiste aracyakomeje akazi, yatubwiye ko atarabona reactin n’imwe ya Ministre cyangwa abamukuriye mu kazi, yakomeje atanga ubutumwa ku baturage bo mu Murenge wa Nyagisozi ayobora abasaba gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19, ndetse no kuba hafi abacitse ku icumu muri bino bihe bikunze kubagora bakirinda n’amagambo asesereza yuzeyemo ingengabitekerezo ya genoside.

Leave A Reply

Your email address will not be published.