Gicumbi: Abaturage baremeye DASSO babaha moto izabafasha mu kazi

6,007
Kwibuka30

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi barishimira ko bageze ku ntego bari bihaye yo kugurira moto Urwego rwa Dasso bakorana buri munsi izabafasha kurushaho kubacungira umutekano no gutabarira ku gihe aho bibaye ngombwa.

Umurenge wa Muko ufite ubuso bungana na Kilometero kare 40, utuwe n’abaturage 19 738 bishatsemo ubushobozi bakusanya amafaranga agura moto. Ugizwe ahanini n’imisozi miremire ihanamye ku buryo hari n’Akagari ka Mwendo ushobora gukoresha amasaha ane ngo ukageremo uvuye aho Umurenge ukorera.

Bamwe mu baturage bagize uruhare mu kugura iyi moto, babwiye IGIHE dukesha iyi nkoro ko icyo gitekerezo cyabaturutsemo ubwabo bakakigeza ku Murenge nabo bakagishyigikira kugeza ubwo gishyizwe mu bikorwa.

Ujeneza Justin ni umwe muri bo uhagarariye abikorera bagizemo uruhare rugaragara. Yagize ati ” Iki gitekerezo cyaturutse kuri twe abaturage, kubera ko hari nk’akagari kugira ngo ugeremo bisaba gukoresha amasaha arenga ane ugenda n’amaguru, biragoye rero ku rwego rw’umutekano kuba habaho ubukererwe bungana gutya ngo uwucunge neza. Twagishyikirije Umurenge wacu nabo baragishyigikira ubundi turitanga kugeza tuguze iyi moto”

Habineza Emmanuel na we yagize ati ” Turishimye cyane kuko igikorwa cyacu kigeze ku ntego, tuzi neza akamaro k’umutekano kandi Dasso nibo tubana hafi badufasha kuwucunga. Nta sitasiyo ya Polisi tugira muri uyu Murenge, urumva ko aba baradufasha kandi natwe tugomba kubigiramo uruharenk’uko dusanzwe tubikora”.

Kwibuka30

Umuhuzabikorwa wa Dasso mu Murenge wa Muko, Nteziryayo Anastase yavuze ko nabo bishimiye iyi moto baguriwe n’abaturage, abizeza ko bazarushaho kubaha serivisi nziza.

Yagize ati “Twabyishimiye cyane ubu tugiye kurushaho gutanga serivisi nziza aho bishoboka tujye dutabarira igihe, hari igihe umuturage yigeze gutemera undi urugo afitanye amakimbirane mu rugo rwe icyo gihe twarahamagawe nijoro biratugora kugerayo kugera ubwo yashyize umuhoro hasi abaturage baramwifatira nabwo byasabye ko irondo ariryo rimurarana kugeza bukeye. Ubu tuzajya duhamagarwa duhite twatsa moto tugereyo vuba”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Kayiranga Théobald avuga ko bazakomeza gufatanya n’abaturage cyane cyane ko nabo bamaze kubona ko umutekano ubareba ndetse anamara impungenge ku baba bibwira ko kugurira moto Dasso byaba intandaro yo kuba hagaragara icyuho cyo kuba abakora amakosa bakoroherwa bitwaje ko hari ubu bufatanye.

Yagize ati “Hari ababa batekereza ko kuba babafashije ngo nibakora amakosa bazoroherezwa, siko biri kuko tugendeye no ku mpanuro z’Umukuru w’Igihugu ahora atugezaho buri muntu wese afite uburenganzira bungana n’undi, kuba bagira uruhare mu gikorwa nk’iki ntibivuga ko uzakosa atazahanwa, icyo tubasaba ni ugukomeza kwitwararika birinda ibyaha”.

Moto yaguriwe Dasso yatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu. Bije byiyongera ku matoroshi na za telefoni zigendanwa nazo zaguzwe n’abaturage mu mwaka ishize zigahabwa abanyerondo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.