Youtube chanel ya Diamond irebwa n’abantu bakubye abaturarwanda inshuro zisaga 113 zose.

7,806
Kwibuka30
Diamond Platnumz On Breaking Into The U.S. Market | GRAMMY.com

Diamond Platnumz ayoboye urutonde rw’abahanzi bakurikirwa cyane muri Afrika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Biragoye kuba wabona umuntu utazi umuhanzi Diamond Platnumz muri ibi bihugu byo muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ubwamamare bw’uyu mugabo ufite ubwenegihugu bw’ubutanzaniya bwageze no hirya kure cyane y’umugabane wa Afrika, ibi bigaragazwa n’umubare w’abantu bitabira ibitaramo bye mu gihe yasohotse akajya hanze y’umugabane.

Diamond Platnumz amaze kwesa uduhigo twinshi mu ruhando wa muzika kubera uburyo yandikisjije izina rye ikaramu ikaramu y’icyuma mu mitima myinshi y’urubyiruko rukunda muzika n’imyidagaduro.

Kuri ubu akandi gahigo bivugwa ko yesheje ni ako kuba ariwe muhanzi w’Umunyafrika yo hepfo y’ubutayu bwa Sahara utwaye ibendera ry’abahanzi bakurikirwa n’abantu benshi kuri shene ye ya Youtube.

Bwana Nasseb Abdul uzwi nka Diamond Platnumz, niwe Muhanzi wo muri Afrika y’abirabura ufite aba subscribers bakurikirana ibikorwa bye kuri shene ya youtube bagera kuri miliyoni eshanu zose (5,000,000).

Usibye ako gahigo, Platnumz kandi arebwa (Viewers) n’abantu bagera kuri miliyari 1,356,274,369 bose.

Kwibuka30
Diamond Platnumz becomes first African artiste to hit 900 million views on  Youtube - The Citizen

Niwe uyoboye ibendera ry’abakurikirwa cyane kuri Youtube muri Afrika.

Nyuma ye haza uwitwa Ryavanny ufite aba subscribers miliyoni 2.6, maze uwitwa Harmonize wigeze gukorana bya hafi na Diamond we akaba afite aba subsribers miliyoni 2.4.

Carmel cal g - Teamo by Ryavanny ft Messias marico | Facebook
Harmonize uvugwaho ko yavumwe n'uwahoze ari umugore we yafashwe n'uburwayi  butazwi. – YEGOB

Abandi bahanzi bo ku mugabane wa Afrika baza mu myanya y’imbere ku barebwa cyane kuri youtube, hari Davido wo muri Nigeria ukurikirwa n’abantu miliyoni 2.6, uwitwa Burna Boy we akagira miliyoni 1.8 naho WizKid akagira abagera kuri miliyoni 1.6.

Leave A Reply

Your email address will not be published.