U Rwanda rwasubiyeho inyuma imyanya 2 ku bihugu biniga itangazamakuru
U Rwanda rwasubiyeho imyanya ibiri yose mu bihugu binyonga intangazamakuru mu gihe u Burundi bwo bwazamutseho imyanya igera kuri 13 yose.
Kuri uyu mugoroba wo kuwa mbere taliki ya 19 Mata 2021, RSF (Reporters Without Boarders yasohoye urutonde rw’ibihugu 180 byo ku isi, uburyo bikurikirana mu korohereza itangazamakuru mu bihugu byabo.
Iyo raporo yashyize u Rwanda ku mwanya w’i 160 mu bihugu 180 byakozweho ubushakashatsi, raporo y’ubushize RSF yariyashyize u Rwanda ku mwanya wa 159, bivuga ko u Rwanda rwasubiyeho inyuma umwanya umwe, iyi raporo ikaba yashyize u Burundi ku mwanya wa 146 buzamukaho imyanya 13 yose.
Iyi raporo ivuga ko mu bihe bya #Gumamurugo# mu Rwanda, hari abanyamakuru bagiye batabwa muri yombi babaziza ko batubahirije gahunda zo kurwanya Covid-19, igatanga urugero rwa Niyonsenga Dieudonne uzwi ku izina rya Hassan Cyuma, umuyobozi wa “Ishema TV” wafashwe agafungwa amezi 11 yose, nyuma akaza kugirwa umwere agafungurwa.
Iyi raporo yakomeje ivuga ko itangazamakuru ribangamiwe ku rwego rwa 73% mu gihe raporo ya RGB yavuze ko itangazamakuru ryo mu Rwanda riri ku rwego rwa 77% mu bwisanzure.
Twibutse ko igihugu cya Eritreya aricyo cyaje ku mwanya wa 180, ari nawo mwanya wa nyuma kuri urwo rutonde, mu gihe igihugu cya Finland cyaje ku mwanya wa mbere.
Comments are closed.